Ibi Diamond yabitangarije muri Zanzibar ahabereye ibirori bya Trace Awards mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2025. Ibi birori byagaragayemo ibibazo bitandukanye kugeza ubwo bivanwa kuri shene zose za Trace TV igitaraganya.
Mu magambo ye, Diamond yasabye Perezida wa Tanzania ko yabafasha akabubakira Arena bakabona ahantu hisanzuye ho gutaramira.
Ni amagambo yahise ahuzwa n’imigendekere y’ibi birori byo gutanga ibihembo, cyane ko byabereye ku gasozi.
Ibirori bya ‘Trace Awards’ byabereye ku mucanga wa Mora Hotel byagaragayemo akajagari by’umwihariko ku bijyanye no kubahiriza amasaha.
Bijya gutangira, abantu batunguwe no kubona ubutumwa bubamenyesha ko kubera umuyaga mwinshi uri aho ibi birori byagombaga kubera, bahisemo kubyigiza inyuma bigatangira mu masaha ya nijoro.
Ibi birori byari byitezwe ko bigomba gutangira gutambuka kuri televiziyo saa Mbiri n’Igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali. Iyi saha nibwo ibyamamare byari gutangira guca ku itapi itukura.
Iyi saha yubahirijwe, icyakora iyo gutangira ibirori byari byashyizwe saa Yine z’Ijoro yo byasabye abazi kwihangana kugira ngo bakomeze kubitegereza kuko byatangiye saa 22h45.
D’Banj na Aaliyah Mohamed bari bayoboye ibirori babitangije ubona ko abantu na bo batari benshi batangiye kurambirwa.
Icyakora bahise bahamagara Marioo ku rubyiniro atangira kubasusurutsa, uyu asanganirwa ku rubyiniro na Bien wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.
Nyuma y’aba bahanzi, Yemi Alade yaje abakorera mu ngata mbere y’uko Joshua Baraka na we atangira gususurutsa abakunzi b’umuziki bari ahabereye ibi birori.
Nyuma y’aba bahanzi hatangiye igikorwa cyo guhemba aba mbere, hatangwa igihembo cya Best Producer cyegukanywe P-Prime na ho umuhanzi mwiza mu bihugu bikoresha Igifaransa aba Josey.
Nyuma yo gutanga ibi bihembo hagaragaye guhuzagurika kwa gahunda kuko byatwaye umwanya munini kugira ngo bamenye ikintu kigiye gukurikiraho.
Saa 23h35 ni bwo ku rubyiniro bahamagaye Fally Ipupa, akigeraho abakurikiraga ibi birori kuri shene ya YouTube ya Trace Music bahita babibura kuko yari yamaze kuvaho.
Icyizere cyasigaranye abakurikiye ibi birori kuri shene za Trace TV, icyakora Saa 23h37 na yo yahise ivaho.
Nyuma yo kubona ko bigoranye, ubuyobozi bwa Trace TV bwasohoye itangazo bwizeza abakunzi babo ko bazakurikira neza ibi birori mu cyumweru gitaha.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda nka The Ben, Element na Bruce Melodie wanahuriye ku rubyiniro na Harmonize baririmbana indirimbo Zanzibar.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!