Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ahitwa Lemon Kigali.
Mucyo Sandrine utegura ibi birori mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko gutekereza ibi bitaramo bitizanye, ahubwo ari ibintu bimeze nk’aho yari afitiye umwenda uruganda rw’imideli.
Ati “Nabitekereje ndi i Burayi cyane ko numvaga aka kazi kacu gatangiye gusa nk’aho kagenda gake. Ndavuga nti ’ubwo ibitaramo bitakiba reka nkore ikintu cyihariye, abantu bashobora kwishimira’. Niyo mpamvu natekereje ‘The Fashion Stage’ mvuga nti ’ningira amahirwe kizaba ikintu gihoraho’. Numvaga ari ikintu gishobora kuzaba gikomeye niyo mpamvu navuze nti ’reka ntangire wenda umunsi umwe nzahesha ishema u Rwanda.’”
Mucyo avuga ko imbogamizi bahura nayo ikomeye ari iyo kubura abaterankunga, ndetse bikaba kimwe mu bituma abakora ibitaramo bimeze nk’iki yari yakoze bacika intege.
Ati “Ikintu ngiye gukora ni uguha agaciro urukundo abantu batwereka. Iyo ukoze ibintu bakabikunda uharanira gukora udushya kugira ngo bizabashe kugira ireme, aho kubikora umunsi umwe bikarangira abantu babihaze. Dukeneye abaterankunga kuko dufite impano zikeneye gushyigikirwa. Aba bana bose uko bari hano dukeneye kubafasha no kubitaho. Abenshi ni abanyeshuri kandi nta kazi bafite.”
Uyu mukobwa ahamagarira abashoramari kuyishora mu ruganda rw’imideli kuko ari rumwe mu ziri kwiyubaka mu buryo bwihuse mu Rwanda.
Mucyo avuga ko afite inzozi z’igihe kirekire z’ibi bitaramo ku bantu bari mu ruganda rw’imideli. Ati “Mba nshaka guha rugari ku muntu uwo ari we wese. Mba nshaka guha umwanya abanyempano kandi nkavuga nti ’abantu bazagukunda.’”
Ibitaramo bya ‘The Stage Fashion Showcase’ byatangiye mu 2023. Biteganyijwe ko ari ibirori bizaba ngarukamwaka, bigamije gukomeza kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda.
Bwa mbere byabaye ku itariki 14 Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel.






































Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!