Ibinezaneza kuri Bruce Melodie nyuma yo kubona Guverineri wo muri Kenya aririmba indirimbo ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Hassan Joho yagaragaye ari kuririmba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Uyu Guverineri yafashwe amashusho ari kuririmba indirimbo ya Bruce Melodie arangije ayashyira kuri Tik Tok iri mu mbuga zigezweho cyane ku Isi yose.

Bruce Melodie yananiwe guhisha amarangamutima ye maze yandika kuri Twitter agaragaza ko ari ibintu bishimishije kandi umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere.

Yifashishije amashusho y’uyu Guverineri ari kuririmba indirimbo ye yanditse ati “Iyo igihe kigeze birakunda. Katerina niyo ndirimbo igezweho muri Kenya na Tanzania ubu ngubu. Tegereza gato urebe! Hano (mu mashusho) ni guverineri wa Mombasa Hassan Joho, ni Guverineri wa Nairobi Mike Sonko, wanyoherereje aya mashusho.”

Abantu benshi batanze ibitekerezo ku byo Bruce Melodie yanditse bagaragaje ko bashimishijwe n’uburyo umuziki wo mu Rwanda ugenda ukura umunsi ku wundi.

Mike Kayihura washyize amagambo agize iyi ndirimbo mu rurimi rw’Icyongereza yabwiye Bruce Melodie ko iyi ndirimbo yujuje ibisabwa byose ngo ibe yakundwa na buri wese.

Jean de Dieu Kwizera yabwiye Bruce Melodie ko iyi atari yo ndirimbo ya Bruce Melodie ikunzwe hanze y’u Rwanda kuko yigeze no kumva ‘Ikinya’ icurangwa muri Nigeria.

Ati “Wari uhari kuva kera. Ndibuka ko indirimbo yawe ‘Ikinya’ nayumvise icurangwa kuri Radiyo yitwa Lagos Fm yo muri Nigeria muri Kanama 2018. Komeza utere imbere inama nakugira ni ugukomeza gukora ibihangano byinshi biri mu ndimi z’amahanga (Igifaransa n’Icyongereza) kugira ngo ukurure abafana benshi.”

Uwitwa Maurice Bruno yabwiye Bruce Melodie ko iyi ndirimbo izagera ku Isi yose, ati “Ukurikije uko iyi ndirimbo wayikoze, izogoga amahanga mpaka. Ku wa Gatandatu nibwo nari ndimo kuyikorera isesengura nsanga izagera ku isi hose.”

Bruce Melodie ari mu byishimo kubera ko indirimbo ye iri mu zikunzwe muri Kenya muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .