Aya masezerano Dr Dre yashyikirijwe urukiko agaragaza ko basezeranye ivanguramutungo ndetse guhera mu 1996 ubwo bakoraga ubukwe icyo buri wese abonye aricyo cye.
Aya masezerano ubusanzwe azwi nka ‘prenup’ avuga ko kandi hari amafaranga y’ubufasha ya buri kwezi, Dr Dre agomba guha uyu wahoze ari umugore we mu gihe baba batandukanye.
Ni mu gihe Nicole Young ari gusaba ko yajya ahabwa nibura miliyoni ebyiri z’amadorali buri kwezi yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye. Ariko mu mpapuro uburanira Dr Dre uzwi nka Laura Wasser, yujuje nshya, avuga ko umukiliya we yishyuye ku bushake bwe atabihatiwe ibyo uyu wahoze ari umugore yamusabye kuva igihe batandukaniye.
Avuga ko miliyoni 2$ zaba ari umurengera ndetse agaragaza ko nibura uyu mugore ashobora gukoresha arengaho gato ibihumbi 293$ buri kwezi.
Mu gihe Nicole Young asaba miliyoni 5$ zo gukoresha mu bamuburanira, Dr Dre avuga ko yishyuye ku bushake bwe ayenda kungana na miliyoni y’amadorali yo guha abanyamategeko b’uyu mugore.
Abanyamategeko ba Nicole Young bavuga ko Dr Dre abagomba andi angana na miliyoni 1,5$ kugeza ubu, undi akavuga ko ari ibintu bimugoye. Impapuro zashyikirijwe urukiko na Dr Dre zigaragaza ko we ubwe yishyuye abanyamategeko be amafaranga make ugereranyije n’ayo yahaga aba Nicole Young.
Muri Nzeri Nicole Young w’imyaka 50 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi Dr Dre, yatangaje ko nibura uyu mugabo yajya amuha 2.530.000$ buri kwezi yo kwiyitaho no gukora ibindi bintu nkenerwa.
Tariki 29 Kamena 2020, nibwo Nicole Young yujuje impapuro yaka gatanya. Aba bombi bari bamaranye imyaka 24 kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.
Icyo gihe Nicole Young yuzuza izi mpapuro za gatanya, yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo.
Nyuma yandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.
Aya masezerano azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine, arakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.
Dr Dre w’imyaka 55 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820,$ we ntiyabyemeye, ahubwo yavuze ko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku biri mu masezerano bagiranye mbere y’uko bakora ubukwe.
Nicole yanashinje uyu mugabo kuba yaramuhohoteye, avuga ko ibyabo byatangiye kuba nabi muri Mata uyu mwaka, ubwo yamwirukanaga aho babanaga i Los Angeles. Ubu uyu mugore aba i Malibu, muri Calfornia. Gusa Dr Dre we arabihakana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!