Ibikorwa birivugira! Umusaruro wa Rwanda Cultural Fashion Show yazamukiyemo abanyamideli bakomeye muri iki gihe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Imyaka irindwi irashize haba ibirori ngarukamwaka bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni ibirori byo kumurika imideli ariko by’umwihariko byerekana imyambaro gakondo yo mu Rwanda rwo hambere ngo ‘kuko n’ubwo iyi myambaro mu nzu ndangamurage iba irimo ariko iba itagaragara neza nk’uko yakwerekana uburyohe bwayo yambawe.’

Bitegurwa na Ntawirema Célestin wabyinnye mu gihe cy’imyaka itanu mu Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ndetse bikaba biri mu mbarutso zo gutangiza ibi birori kuko yakundaga umuco cyane n’ibindi biwerekeye.

Iki gitekerezo cya Rwanda Cultural Fashion Show yari amaranye igihe cyabaye impamo mu 2013 nyuma yo guhabwa amasomo n’abanya-Canada ajyanye no kumurika imideli. Ayo masomo yayahawe mu 2009 kugeza mu 2012, yayakoreye muri Canada no mu Rwanda.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye ibikorwa byerekeye imideli kubera inyota yari afite ashaka kuzamura umuco ariko na none afite intumbero yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Natangiye ibikorwa by’imideli nshaka kuzamura umuco no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Ibitaramo bya Rwanda Cultural Fashion Show byatangiye mu 2013. Ntabwo byari byoroshye, umubyeyi kumva ngo agiye kwiyerekana mu myambaro ntabwo byari ibintu bapfaga kwemerera abakobwa babo. Uruganda rwari rukiri hasi, hari hari abantu bari bakeneye kuzamuka no kuzamura uruganda muri rusange.”

Ibi birori byazamukiyemo abanyamideli n’abandi bo muri uru ruganda bakomeye cyane muri iki gihe nka Rupari Designs, Inkanda House, Rwanda Clothing, Uzuri K & Y, Fatia ukorera ibikorwa byo guhanga imideli muri Ghana na Tanga Designs.

Abandi barimo nka Moshions watangiriye mu gitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show amurika imideli mu 2013, Miss Ariane Uwimana, Miss Fiona Muthoni, Franco Kabano na Sarah Nynthia baherutse gutangiza Inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli inamaze gucira inzira benshi gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga n’abandi.

Harimo kandi Ndayishimiye Daniel uherutse gutangira gutegura Mercedes Benz Fashion Week n’Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura ibirori bya Rwanda Modesty Fashion Show, Ngabitsinze Abdul Wahab n’abandi.

Ntawirema ati “Umusanzu tumaze gutanga urahari, hari ingero nyinshi zirimo abantu benshi bagiye bazamo bamurika imideli nyuma bagatangiza nabo ibitaramo byabo, abandi nyuma bagahinduka abahanga imideli. Twubatse uruganda rugitangira, twahinduye ubuzima bw’abantu twahaga akazi tunahindura imyumvire ya benshi ikindi ni uguteza imbere umuco ujyanye n’ubukerarugendo. Mu gihe cyo Kwita izina wasangaga abazungu baba baje mu Rwanda bitabira bashaka kureba ukuntu abantu ba kera bo mu Rwanda bambaraga.”

Yavanye abanyamideli mu Burundi bageze mu Rwanda barahirwa

Ntawirema Célestin ni we watumye mu Rwanda bamenya abanyamideli bakomeye muri iki gihe nka Sarah Nynthia, Bella Christa Kanyange, Kaneza Lynka Amanda wanabaye Rwanda Super Model mu 2015.

Aba bose yabakuye mu Burundi mu cyitwaga Umulinga Agence yabafashaga mu bikorwa byo kumurika imideli; ubu mu Rwanda baratimaje barahiriwe kuko bari mu bayoboye mu kumurika imideli.

Ati “Ni igikorwa cyashimwe na Minisiteri y’Umuco, twakoranye igihe kinini na RDB. Ni igikorwa cyigishije abanyarwanda ku bijyanye n’imyambarire yo hambere dufatanyije na Minisiteri y’Umuco na RALC. Mu 2013 hateguwe icyitwa ‘Cultural Week’, Minisitiri yari Protais Mitari atumiramo n’abategura Rwanda Cultural Fashion Show.”

“Mu 2014 Joe Habineza wari Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo aravuga ati murimo kutwereka ko muri kuzamura uruganda rw’imideli kandi ikindi mukaba muri guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, icyo gihe bituma hari abakobwa bahise batekereza gutangiza UZURI K&Y ikora inkweto z’abagore. Mu 2015 Minisitiri Uwacu Julienne yaje mu gitaramo nawe arishima cyane.”

Kugeza ubu iki gitaramo kimaze kunyuramo abamurika imideli barenga 400 ndetse n’abayihanga bagera ku 100.

Ni igitaramo cyagiye cyitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwerekana imyambaro gakondo y’iwabo barimo abo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, RDC, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Ghana n’ibindi byinshi.

Bahanze amaso imbere heza

Kimwe mu bintu bikomeye Ntawirema utegura iki gitaramo avuga yamaze kugeraho, ni ugutangiza ikiganiro kijyanye n’imideli gica ku ISIBO TV ya Bruce Melodie.

Iki kiganiro cyitwa Ikirezi Fashion Style TV Show gikorwa na Uwimbabazi Monique.

Ntawirema ati “Twari tumaze igihe kinini dutekereza gukora ikiganiro nk’iki kuko abanyarwanda bose ntibabasha kuza mu bitaramo ariko bafite televiziyo. Ikiganiro twaragikoze kirahari ariko kiracyakeneye ubufasha niyo mpamvu dusaba leta kugira ngi igishyigikire kivugire uruganda rw’imideli.

“Ikindi turashaka gushyiraho ishuri rijyanye n’iby’imideli, no gukomeza gukangurira abanyarwanda gukunda imideli. Dushaka no kujya dutegura ibitaramo hanze ya Kigali ntibibere muri Kigali.”

Ariko asaba Leta gutera inkunga uruganda rw’imideli nk’uhu muri iki gihe bigoranye gukora ibitaramo bihuza abantu bakareba uko babafasha bikabera ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyamideli benshi bagiye babona amahirwe yo kwigaragaza ubu bamaze kugera kuri byinshi
Abanyamideli b'ingeri zitandukanye bagiye bahabwa amahirwe
Abanyamideli biyerekana mu buryo butandukanye
Franco Kabano yanyuze muri ibi bitaramo none yashinze inzu ifasha abanyamideli
Iki gikorwa gifite umwihariko w'uko herekanwa umuco wa kera gusa
Intego z'ibi birori harimo no guteza imbere Made in Rwanda
Mu 2013 Turahirwa Moses washinze Moshions yitabiriye ibi birori amurika imideli none ubu arayihanga
Mu bitaramo bya Rwanda Cultural Fashion Show haba higanjemo imyambarire ya kera
Mu itangira urugendo rwari rukomeye ariko ubu hari impinduka zimaze kuba
Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda ari gutambuka muri ibi birori yambaye imyambaro ya Made in Rwanda
Neza Rachel uri mu banyamideli bakomeye muri iki gihe ni umwe mu bagiye bitabira ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .