Iki gitaramo cyari gihanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’umuziki gakondo, cyari kiyobowe na Luckman Nzeyimana cyatangiye ku isaha ya saa Mbili hamurikwa imideli ndetse n’uruvange rw’imiziki yacuranzwe na DJ Grvndlvng.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice bine, icya mbere cyatangijwe na Ariel Wayz cyaranzwe n’indirimbo za Ruti Joël ndetse n’iza Massamba waririmbye indirimbo ze za kera harimo Berenadeta bivugwa ko ari iy’umubyeyi we Sentore Athanase.
Ariel Wayz wabimburiye abandi ku rubyiniro yaririmbye “Ni wowe gusa” yakurikiwe n’iyo yise “Ntabwo yantegereza” nyuma y’izi ndirimbo uyu muhanzikazi yahise aririmba indirimbo ya Kamaliza “Kunda Ugukunda”.
Ruti Joël wari uherekejwe na Clement The guitarist yakirijwe amashyi n’impundu atangira aramutsa abakunzi b’umuziki akurikizaho indirimbo yise “Cunda” imwe mu zigize album ye ya mbere “Musomandera”.
Uyu muhanzi kandi yongeye gukirigita amarangamutima y’abakunzi ba Yvan Buravan aririmba indirimbo “Low Key” yaririmbanye n’abakunze uyu muhanzi witabye Imana tariki 17 Kanama 2022.
Ruti Joël ubwo yari ageze ku ndirimbo “Igikobwa”, abantu bavuye mu byabo baririmbana nawe ijambo ku rindi kugeza avuye ku rubyiniro yakira Massamba Intore.
Massamba Intore ubwo yari ageze ku rubyiniro ibintu byahinduye isura, yakirizwa impundu n’amashyi y’urufaya abitabiriye igitaramo bamwereka ko banyotewe no gutaramana batera hejuru bagira bati “Massamba, Massamba, Massamba” abandi bati “30 kuri 40, 30 kuri 40, 30 kuri 40.”
Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo “Amarebe n’Imena” yafatanyije na Ruti Joël, yakurikijeho indirimbo yise “Imihigo y’Imfura” , “Amararo”, “Impunga Inanga” na “Berenadeta”.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’indirimbo zirata ubutwari bw’Inkotanyi, Massamba yazirimbye yambaye impuzankano igaragaza imyenda ya gisirikare.
Ni igice cyari gishyushye cyane dore ko abitabiriye iki gitaramo bahagurutse bacinya akadiho baririmbana na we izirimo “Inkotanyi Cyane”, “Kibonge” na “Iyambere” na “1420”.
Massamba Intore ubwo yari agarutse mu gice cya gatatu cy’igitaramo yagarukanye indirimbo “Araje” “Nzajya inama nande”, “Arihehe”, “Mpore Mpore”, “Agasaza” zikaba zimwe muzo uyu muhanzi akoresha inshuro nyinshi iyo yagiye kuririmbira abageni.
Igice cya kane cyari kigizwe n’indirimbo z’urukundo, cyatangiwe n’indirimbo “wirira” yahanze ubwo yaririmbiraga umurundikazi bakundanaga mbere y’uko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Massamba yanaririmbye indirimbo zirimo “Ibimbabaza”, “Ngwino”, n’izindi . uyu muhanzi yahise ahamagara umukobwa we witwa Ikirezi Deborah uba muri Canada, ahabwa umwanya aririmba indirimbo ye yise “Smile”. Massamba kandi yazanye ku rubyiniro undi mukobwa we witwa Ntore Gicanda uba mu Bubiligi.
Ubwo iki gitaramo cyaganaga ku musozo, Massamba yahamagaye umuhanzi Josh Ishimwe aririmba indirimbo “Sinagenda Ntashyimye” ndetse na Lionel Sentore aririmba “Uwangabiye”.
Teta Dianna nawe yahamagawe ku rubyiniro na Massamba azamukana na Jules Sentore baririmbana indirimbo bise “Umpe akanya.”
Iki gitaramo cyasojwe n’indirimbo “Ntimugire Ubwoba” DJ Marnaud yakoranye na Massamba Intore ndetse na Ruti Joël bakoze mu bihe byo kwamamaza Perezida Kagame.
Amafoto : Nezerwa Salomon & Nkusi Christian
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!