Ibigwi bya Mighty Popo n’uko yize muri Canada akajya akorera imikoro y’ishuri mu tubyiniro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Jacques Murigande uzwi nka ‘Mighty Popo’ ni umwe mu bahanga mu muziki, by’umwihariko mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye ariko cyane guitar.

Uyu mugabo wavukiye mu Burundi ahitwa mu Ngagara ni umwe mu ntyoza mu gukirigita guitar ndetse yatangiye gukora ibikorwa bya muzika afite imyaka icyenda y’amavuko, gucuranga byo abitangira kubikora afite icumi.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu mabyiruka ye yakunze cyane injyana ya Blues ariko na none yiyumvamo Reggae. Mu bo babyirukanye mu Burundi niwe wenyine usigaye akora umuziki abandi baciye undi muvuno.

Ni umwe mu nararibonye mu Rwanda mu muziki kuko uretse ubuhanga buhambaye afite mu gucuranga yanagiriwe icyizere cyo guhabwa umwanya wo kuyobora ishuri ry’umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi.

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda no hanze , anakora album zirimo Muhazi, Mighty Popo: Ngagara, Dunia Yote, Tamba na Gakondo. Ubu ari gukora album ya gatandatu yo mu njyana ya Reggae gusa.

Avuga ko gukora umuziki bitamuvuna kuko ari ibintu akorana urukundo rwinshi.

Ati “Nta album n’imwe imvuna kuko ni ibintu nkorana urukundo rwinshi kubera ko bimfata imyaka itatu kuyikora ubu nibwo byamfashe imyaka myinshi kuko naje gukora akandi kazi.”

Yakoranye n’abahanzi batandukanye abacurangira ibicurangisho bitandukanye mu bagezweho ubu barimo abo muri Kina Music barimo Knowless, Nel Ngabo na Igor Mabano; ndetse ajya acurangira na Aline Gahongayire.

Avuga ko mu gihe yamaze muri Canada yabanje kwiga uko ikibuga cyaho kimeze nyuma akaza guhura n’umusore witwa François Champagne amutumira ahantu ngo bajye gucuranga icyo gihe acuranga igicurangisho cya Harmonica, amuha akazi akajya acuranga.

Akomeza avuga ko icyo gihe byatumye afata umwanya wo kwiga cyane gucuranga icyo gikoresho ndetse anihugura cyane kuri guitar.

Ati “Ku buryo hari igihe cyageze imikoro yo ku ishuri nkayikorera mu tubyiniro mu gihe abandi bagiye mu kiruhuko, bakajya hanze mu matabi njye nkajya mu bikoni nshaka ahantu nafungura ikayi. Imikoro nkayikora gutyo.”

Reba Nibarize, imwe mu ndirimbo za Might Popo

Ibigwi bya Mighty Popo mu muziki

Uyu mugabo yagiye abona amashimwe atandukanye arimo iryo yaherewe Ottawa muri Canada aho yamaze ibyumweru bibiri yigisha ataraza mu Rwanda , mu 1995 yahawe igihembo n’umu-Meya wa Ottawa nk’umukinnyi wa guitar wa Blues muri uwo mwaka.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo muri Canada rwamuhaye ishimwe mu 2012, mu 2007 yahawe ishimwe biturutse kuri album ye yise ‘Muhazi’ yamamaye cyane, yahawe ishimwe na FPR Inkotanyi, Umuryango nyafurika uba muri Canada mu 2000 nawo wamuhaye igihembo, mu 2004 yanegukanye Juno Awards kiri mu bihembo bikomeye muri Canada ndetse yagiye abona ibindi byinshi bigaragaza ko ari umunyabigwi mu ruganda rw’umuziki.

Mighty Popo afite ibigwi byinshi mu muziki w'u Rwanda no hanze yarwo
Mighty Popo ni umwe mu bahanga mu gucuranga ndetse ni nawe muyobozi w'ishuri ry'umuziki ry'i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza