Ibigwi bya FPR Inkotanyi byakoze ku mutima Lion Gaga akora mu nganzo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukuboza 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae yakoze mu nganzo yandika indirimbo nshya yubakiye ku gitekerezo yagize nyuma yo gukorwa ku mutima n’ibigwi bya FPR Inkotanyi.

Iyi ndirimbo ya Lion Gaga yayise ‘Intare’. Yabwiye IGIHE ko ubutumwa yayikoze ashaka kugaragaza ari ubujyanye n’ubuhangange bwa FPR Inkotanyi bitewe naho imaze kugeza Abanyarwanda.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo byazanywe n’intambwe igihugu cyacu kigezeho n’isura u Rwanda rumaze kugira ku Isi yose. Rimwe na rimwe iyo ngiye mu mahanga cyangwa iyo mpuye n’abanyamahanga nkumva uburyo u Rwanda rufashwe mu Isi hose bintera akanyamuneza.”

Arongera ati “Na none iyo nibutse u Rwanda rw’ahashize n’urw’ubu intambwe iba igaragara muburyo bushimishije.”

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Turi Intare duhagaze bwuma, turi Intare turi intavogerwa turakomeye. Twe turi ruti, turi rutikura, turakomeye […]”

Lion Gaga yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Rekura amazi’, ‘Uhoraho’, ‘Ba intwari’ n’izindi nyinshi.

Lion Gaga ubusanzwe witwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Bob Pro muri The Sounds.

Gaga yavuze ko yahimbiye indirimbo FPR Inkotanyi kubera ibyo imaze kugeza ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .