Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yakoreraga igitaramo mu Karere ka Musanze ku wa 16 Kanama 2024, The Ben yavuze ko yishimiye kongera kwiyunga na Coach Gael nyuma y’igihe badacana uwaka.
Ati “Nibaza ko igihe nka kiriya cyari gikenewe, nagize gutandukana n’umuvandimwe wanjye Coach Gael mwese murabizi, ariko reka muvugeho, ni umuntu mwiza sindi bwite ku byo tutumvikanyeho, ni umuntu mwiza ndetse n’igihe twahuraga nibutse ibyiza kurusha ibibi.”
The Ben yahishuye ko ibiganiro bye na Coach Gael byamaze iminsi itatu, ati “Nibaza ko mutabimenye, twari tumaze iminsi itatu turi kuganira ngo duhuze tunababarirane. Ikintu ubu duhanze amaso ni uguteza imbere ibintu byacu kandi ntabwo byakunda tudafatanyije.”
Uyu muhanzi wongeye gushimangira ko Coach Gael ari inshuti ye, yavuze ko ari umuvandimwe we anahishura ko kwiyunga kwabo byagizwemo uruhare n’abantu benshi ariko by’umwihariko ashimira Jimmy Muyumbu wari ku ruhembe rwabyo.
Ku rundi ruhande The Ben yavuze ko intambwe yateye yiyunga na Coach Gael yiteguye no kuyitera akiyunga na Bruce Melodie, ariko ahamya ko ikimushimishije kuri ubu ari iyamaze guterwa.
The Ben ati “Ibintu nk’ibi ubundi ni intambwe ku yindi, iyo nateye na Coach Gael igihe kizagera nyitere na Bruce Melodie, ndamukunda ntabwo nibaza ko hari ikibazo nakagiranye nawe […] igihe kizagera nawe duhuze tube umwe ariko kugeza ubu ndashima Imana ko ibya Coach Gael byabaye.”
Abajijwe niba ibi biganiro byarasojwe hemejwe ko indirimbo ‘Sikosa’ igomba kujya hanze, The Ben yavuze ko nubwo itari mu biganiro bagiranye ariko mu by’ukuri icyingenzi cyari uko bakemuye umwuka mubi wari hagati yabo naho ibijyanye n’indirimbo byo akaba yizeye ko bizakemuka nabyo ikaba yasohoka igihe icyo aricyo cyose.
Ku wa 14 Kanama 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amafoto ya The Ben na Coach Gael abagaragaza nk’abiyunze nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari ishize badacana uwaka.
Ni ugushyamirana kwaturutse ku kuba aba abombi baragerageje gukorana ariko bikarangira bidakunze, ibyabateye kutumvikana kugeza ubwo hiyambajwe inshuti zabo zatumye bongera guhuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!