Jules Sentore uherutse guhaguruka mu Rwanda yitabiriye igitaramo yakorewe mu Mujyi wa Stockholm, nyuma yo kuhataramira yagize amahirwe yo gutembera muri uyu Mujyi agira n’amahirwe yo gusura imwe muri studio zihabarizwa zikomeye.
Iyi studio yitwa ‘Nox studios’ yakorewemo n’abahanzi bakomeye ku Isi nka Elton John, Will Smith, Steve Wonder, BB King n’abandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko yagize amahirwe yo kwinjira muri iyi studio ikomeye ndetse abasha kugirana ibiganiro n’abayobozi bayo ku buryo ashobora kuvayo ahakoreye indirimbo.
Ati "Ndashimira Ambasade yamfashije, nabashije gusura iyi studio ndetse ibiganiro bigeze aheza biganisha ku gukorana nabo indirimbo."
Jules Sentore avuga ko yatunguwe n’ubwiza bw’iyi studio, ati "Ni studio irimo ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru, ibaze niba ifite ibyumba bitandatu kandi buri kimwe cyuzuyemo ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru, nawe wakwibaza ubwiza bwayo."
Jules Sentore avuga ko bigenze uko abyifuza nta kabuza iyi ndirimbo yazayishyira hanze mu minsi iri mbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!