Itike ya make yari ibihumbi 50 Frw ku muntu umwe, ariko ubu hari iz’ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 10 Frw. Ku bakundana babiri, itike yakomeje kuba ibihumbi 80 Frw, bakazicara mu myanya y’icyubahiro.
Ku rundi ruhande, itike y’ibihumbi 500 Frw yashyizwe ku bihumbi 300 Frw. Iyi ni itike izagurwa n’abantu batandatu bazicara ku meza amwe, bagahabwa n’icyo kunywa.
Icyakora itike ya miliyoni 1 Frw yagumye ku giciro cyayo. Iyi nayo ni iy’abantu batandatu, bazahabwa n’icyo kunywa.
Uretse Kidum uzaba ataramira abakundana muri iki gitaramo, cyanatumiwemo abarimo Alyn Sano na Ruti Joel mu gihe DJ Sonia ari we uzaba avangira imiziki abazacyitabira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!