Iyo uganiriye n’abantu bo mu ruganda rwa sinema bakubwira ko bafite ibibazo bitandukanye, ariko ikibazo cy’isoko rya filime zikorwa kikayobora ibindi mu by’ingutu bafite.
Ndahiro Willy uyobora federasiyo ya sinema nyarwanda yabwiye IGIHE ko bagihangayikishijwe n’uko isoko rya filime zo mu Rwanda rikiri rike cyane.
Ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’isoko rya sinema nyarwanda, nibyo koko YouTube yaje igerageza kudufasha ariko ntabwo yigeze icyemura ibibazo bihari muri rusange.”
Ndahiro yagaragaje ko hakeneye gushyirwaho umurongo utegeka abafite televiziyo kugura filime zo mu Rwanda aho gucungira ku z’ahandi babona mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Iyo urebye mu muziki, RURA itegeka abafite ibitangazamakuru kugira ikigero runaka cy’indirimbo zo mu Rwanda bacuranga nk’itegeko, natwe bakwiye gutegeka abafite televiziyo kujya bagura filime zacu.”
Ikindi kibazo Ndahiro yagarutseho ni icy’uko hatari inzu nyinshi zerekanirwamo filime ndetse na nke zihari usanga zerekana iz’abanyamahanga.
Ati “Niba ba abafite inzu zerekenirwamo sinema bafite ubushobozi bwo kugura filime zo hanze, kuki badashobora no kugura izo mu Rwanda?”
Uyu mugabo abajijwe niba bidaterwa n’uko hari ikibazo cya filime zitari ku rwego rwo kugurwa, yavuze ko iki atari ikibazo kuko na nke zihari zitarabona isoko ngo bitere abandi ishyari ryo gukora inziza kurushaho.
Ati “Hari nyinshi zihari kandi nziza, urebye hari izikunda no guhatana ku ruhando mpuzamahanga zikanatsinda, bivuze ko ziba zikoze neza. Ariko ku rundi ruhande nta soko zifite.”
Icya nyuma Ndahiro yavuze ko abona nk’ikibazo ni uko hakiri ubuke bw’ibiganiro hagati y’ababarizwa mu ruganda rwa sinema.
Ati “Birakwiye ko hajya habaho ibiganiro bihuza abafite aho bihuriye n’iterambere rya sinema nyarwanda tukaganira ku bibazo binyuranye dufite ndetse tugashaka n’inzira nziza yatuma bikemuka.”
Muri iki kiganiro Ndahiro yashimiye abakora sinema batajya bacibwa intege n’ibibazo bihari bakarushaho gukora cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!