00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’ingutu abahanzi batuye Minisitiri Mbabazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Abahanzi b’umuziki nyarwanda bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, bamutura ibibazo bakeneyemo ubufasha bwa Minisiteri.
r

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nzeri 2022 nibwo Minisitiri Mbabazi yagiranye ibiganiro n’abahanzi ba muzika, n’abandi bose bafite aho bahuriye n’uru ruganda rw’imyidagaduro.

Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, harebwa uko Minisiteri n’abahanzi bakorana bya hafi, bikihutisha iterambere ry’uruganda rwa muzika mu Rwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahanzi biganjemo abafite amazina akomeye, aba ’producers’ n’abafite aho bahuriye hose na muzika.

Abasanzwe bakurikiranira hafi ibya muzika bagaragaje ko ibi aribyo biganiro bya mbere bihuje abahanzi ba muzika mu ngeri zitandukanye kuko inshuro nyinshi batumirwaga ntibitabire.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ndetse na benshi mu bakora muri iyi Minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo nabo bari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.

Abahanzi bari barubiye bashaka kwikiranura n’imitima yabo imaze igihe ibabaye ndetse rimwe bakanajya kure bagashinja iyi Minisiteri kubatererana, bagize umwanya wo kwibohora babwiza ukuri Minisitiri ibibazo bikomeye bafite.

Nyuma yo kunyuza amaso mu bibazo byatuwe Minisitiri Mbabazi, IGIHE yatoranyije ibibazo icumi by’ingenzi.

Federasiyo y’abahanzi bakora muzika iriho ariko ntigira aho ikorera

Kuva Sitade Amahoro yatangira gusanwa abakoreragamo bakavanwamo, Federasiyo y’abahanzi ba muzika iri mu zambuwe ibyumba bari baratijwe.

Intore Tuyisenge uhagarariye iyi federasiyo yabwiye Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco ko kimwe mu byo bakeneye kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza ari ibiro byo gukoreramo kuko kugeza ubu ibiro byabo biba mu bikapu.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Rosemary Mbabazi yijeje ubuyobozi bw’iyi federasiyo kubashakira aho gukorera ariko abaha umukoro wo kwishyira kuri gahunda ku buryo haba hazwi neza abantu bazajya bakorera muri ibyo biro ndetse n’ibizajya bikorerwamo.

Basabye ubukangurambaga mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge no gukangurira abahanzi kwibumbira hamwe

Abahanzi bagaragaje ko hari ikibazo cyo kutamenya amakuru ku bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge, bityo kugeza uyu munsi ugasanga hari benshi batazi uko babyaza umusaruro ibihangano byabo.

Aha hanatunzwe agatoki Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana abakoresha ibihangano by’abahanzi (RSAU) kuba imikorere yacyo kugeza ubu ikiiri amayobera ndetse hafi ya bose bakaba badasobanukiwe uko iki kigo gikora.

Aha basabye Minisiteri gukurikirana imikorere y’iki kigo byaba byiza kigahabwa umurongo mwiza w’imikorere yateza imbere abahanzi muri rusange.

Abahanzi basabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco gukangukira ibyo kureshya abashoramari mu ruganda rw’imyidagaduro

Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bakora umuziki yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ko hashyirwa imbaraga mu kureshya abashoramari mu muziki kimwe n’uko igihugu kidasiba kubareshya mu bindi bice.

Aha abahanzi bagaragaje ko hari ibikorwa binyuranye bakeneyemo ubushobozi ariko bakaba kugeza ubu batabufite, iyi ikaba impamvu babona ko bakeneye abashoramari bafite ubushobozi kuko uruganda rw’imyidagaduro rubaye rumeze neza rwakunguka neza.

Aha Minisitiri Mbabazi Rosemary yijeje abahanzi ko Leta ifite ubushake bwo kureshya abashoramari bo mu muziki, ku ikubitiro akaba yanahise atanga urugero rw’umuyobozi wa Grammy Awards, Harvey Mason, Jr. bahuye bagirana ibiganiro bigamije no gushora imari muri uru ruganda n’ubusanzwe abarizwamo.

Abahanzi basabye Minisiteri kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego zifite aho zihurira n’umuziki bakunze kugongana

Abahanzi bagaragaje ko bajya bagorwa n’inzego zitandukanye ziganjemo iza Leta bakunze kugongana kandi bikarangira aribo babihombeyemo, basaba ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubakorera ubuvugizi.

Abahanzi bagaragaje ko badashimishijwe n’ifungwa rya hato na hato ry’ibitaramo, yewe n’aho bitafunzwe ugasanga bahawe impushya zibemerera gukora kugeza mu masaha ya kare nyamara abakunda ibitaramo bakunze kubyitabira mu masaha ya nijoro cyane.

Ikindi abahanzi bagaragaje ko bakeneyeho ubuvugizi, ni ukubasabira uburenganzira bwo kujya bafatira amashusho ahantu heza nyaburanga mu Rwanda.

Aha batunze agatoki Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo RDB, bahamya ko inshuro nyinshi bakegera basaba ko cyabafasha kubona ahantu ho gukorera amashusho bitinda cyangwa rimwe na rimwe bakarenzwa ingohe.

Abahanzi bagaragaje ibi akenshi aribyo bibatera kujya gufatira amashusho y’indirimbo zabo hanze y’u Rwanda nyamara atariko byakagenze.

Minisitiri Mbabazi yijeje abahanzi ko Minisiteri igiye gukorana n’izindi nzego ibyo bibazo bigakemuka; aha yavuze ko bidakwiye ko umuhanzi ajya gufatira amashusho hanze y’u Rwanda kuko mu gihugu cye atahafite uburenganzira buhagije.

Aha Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko amashusho y’indirimbo z’abahanzi yakabaye yifashishwa mu kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda bityo kuba bajya bakora indirimbo bagaragaza ubwiza bw’ahandi zigaca ku ma televiziyo mpuzamahanga ari igihombo gikomeye.

Abahanzi basabye ikigega cyajya kibagoboka

Abahanzi bagize umwanya wo kugaragariza Minisitiri ikibazo cy’ubushobozi, basaba ko bafashwa gushyirirwaho ikigega cyajya kibunganira mu bushobozi.

Abahanzi bagaragaje ko mu bikorwa byabo bya buri munsi bagorwa n’ikibazo cy’ubushobozi ku buryo bakeneye ikigega gishobora kubagoboka mu gihe bakeneye andi maboko.

Kuri iki kibazo Minisitiri yavuze ko ibiganiro bigeze kure hatekerezwa uko iki kigega cyashyirwaho kugira ngo kijye gifasha abahanzi mu rwego rw’amikoro.

Abahanzi basabye ko bategurirwa Itorero

Abahanzi bari bitabiriye iyi nama basabye ko hakongera gutegurwa irindi torero ry’abahanzi kugira ngo abacikanywe n’irya mbere babone amahirwe yo kwiga uburere mboneragihugu.

Aha Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry’abahanzi yagaragaje ko imyitwarire ya bamwe mu bahanzi igaragaza ko hari ibyo bakeneye kwiga by’umwihariko ku ndangagaciro ndetse n’uburere mboneragihugu, aboneraho gusaba Minisitiri ko hakongera gutegurwa Itorero ry’abahanzi.

Iki nacyo Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko bagiye kukirebaho ariko yitsa ku myitwarire y’abahanzi by’umwihariko mu bihangano byabo.

Aha Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije abahanzi kujya babanza gutekereza ibyo bagiye kuririmba kuko biba bizakurikirwa n’abantu benshi kandi bikamara igihe kirekire.

Abahanzi basabye ingendoshuri mu bihugu byateye imbere mu buhanzi kugira ngo bihugure muri uyu mwuga

Abahanzi bagaragaje ko bakeneye kwihugura byimbitse ibijyanye na muzika, aha niho bahereye basaba kubona buruse zazabafasha kwiyongerera ubumenyi mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.

Uretse kuba hari abakeneye kujya kwiga ibijyanye na muzika, abahanzi bagaragaje ko bakeneye no gufashwa kubona aho bakorera ingendoshuri bakaba bakwihugura kuri uyu mwuga bagendeye ku bibera ahandi bateye imbere.

Kuri iki kibazo naho Minisitiri yabijeje ko mu gihe bakwishyira hamwe bagakomeza ihuriro ryabo, nta kabuza nabyo byarebwaho hagakorwa ubuvugizi hagashakwa uburyo iki kibazo nacyo cyakemuka.

Ku rundi ruhande abahanzi bahawe umukoro

Minisitiri Mbabazi yahaye abahanzi umukoro wo guharanira kwishyira hamwe no gufatanya kuko ubumwe bwabo aribwo bwatuma bikemurira ibibazo bahura nabyo umunsi ku wundi.

Yabasabye kwitabira amahuriro yabo kuko igihe baba bafite aho bahuriye n’inzego zabo zubakitse neza bizihutisha gusubiza ibibazo byabo.

Uretse kwishyira hamwe Minisitiri Mbabazi yasabye abahanzi kugira indangagaciro z’Umunyarwanda mu bihangano byabo bagaharanira kutonona umuco w’Igihugu cyabo.

Minisitiri yibukije abahanzi ko hari gutegurwa igikorwa cy’Ubuhanzi muri dipolomasi aho abahanzi bagiye kugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu binyuze mu bikorwa byabo.

Yibukije abahanzi ko iyo bagiye hanze y’u Rwanda bagerayo bahagarariye Igihugu kabone n’iyo baba bagiye muri gahunda zabo.

Ati “Icyiza iyo ugiye uri umuhanzi umuntu ukurebye mbere y’uko yumva izina ryawe cyangwa umuziki wawe, u Rwanda nirwo ruza imbere, bityo turifuza ko mugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu.”

Minisitiri yasabye abahanzi ko mu gihe bazaba batangiye kubiyambaza muri gahunda zinyuranye zizabera muri Ambasade zitandukanye bakwiye kwirinda imico ikunze kubaranga yo gutoroka.

Ati “Turataganya gukorana na Ambasade zacu hirya no hino bakajya bategura ibikorwa bitandukanye bakabatumira mukajya gutaramirayo.”

Uncle Austin yabwiye Minisiteri ko ikwiye guhesha abahanzi agaciro bakwiye ikababa hafi kuko bamaze igihe birwanaho nta bundi bufasha babona
Platini yagaragaje ko abayobozi mu nzego zitandukanye bakwiye guha agaciro abahanzi
Peace Jolis ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye iyi nama
Pastor P yasabye inzego za Leta guha agaciro abahanzi bo mu Rwanda bakabishyura amafaranga ahwanye n'akazi bakora kuko akenshi bashaka kubaha make nyamara bajya kureba abanyamahanga bakabaha akayabo
Minisitiri Rosemary Mbabazi yijeje abahanzi ba muzika ko ibiganiro nk'ibi bigiye kujya biba kenshi
Minisitiri Rosemary Mbabazi na Intore Tuyisenge uhagarariye federasiyo y'abahanzi ba muzika
Muligande Jacques uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo yagaragaje ko hakwiye kugira amafaranga akatwa ku musoro wa buri gikoresho gicuranga umuziki cyinjira mu gihugu, ayo agashyirwa mu kigega kizajya cyunganira abahanzi
Makanyaga Abdul ufatwa nk'umuhanzi mukuru kurusha abandi yishimiye iki kiganiro bagiranye na Minisitiri
Ish Kevin yari mu bahanzi bashya bitabiriye ibi biganiro
Aline Gahongayire yasabye abahanzi gushyiraho umunsi ngarukakwezi w'amasengesho y'abahanzi
DJ Pius yabwiye Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco ko abahanzi bari bamaze igihe bararakariye Minisiteri bayishinja kutabitaho
Bwiza wari ukubutse muri Kenya yahise yitabira iyi nama
Abahanzi mu ngeri zose bari bitabiriye iki kiganiro, Bushali yari umwe mu bitabiriye
Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment yavuze ko nk'abategura ibitaramo hari aho bakenera imbaraga za Minisiteri ku buryo zikomeje kubura bagera aho bagacika intege
Ama G The Black na Riderman bari bitabiriye iyi nama
Nyuma y'ibi biganiro bafatanye agafoto k'urwibutso biyemeza kubisubukura vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .