00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwakira Miss World: Imisozi itanu itegereje abeguriwe Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 May 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Nyuma y’ibibazo bikomeje kuvugwa mu Irushanwa rya Miss Rwanda, byatumye n’umuyobozi w’ikigo cyariteguraga afungwa, abantu benshi bakomeje kwibaza icyerekezo cyaryo nyuma yo gusubizwa Inteko y’Ururimi n’Umuco.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku misozi itanu Inteko y’Ururimi n’Umuco igomba kuzamuka kugira ngo yongere guhesha isura nziza Miss Rwanda, iritegure rigende neza nk’uko abarikurikira babyifuza.

Gushyiraho amabwiriza n’amategeko ya Miss Rwanda

Irushanwa rya Miss Rwanda ryatangijwe na Minisiteri y’Umuco, Urubyiruko na Siporo mu 2009, ariko riza kwegurirwa abikorera binyuze mu gupiganira isoko.

Icyakora, ntabwo ryigeze rihabwa amabwiriza n’amategeko arigenga ari nayo yagenderwaho n’amasosiyete atsindira isoko ryo kuritegura. Ibi byanatumye inzego za Leta zirifite mu nshingano zisa n’iziryirengagije mu kurigenzura no kurikurikirana.

Ibi byatumye uwatsindiye isoko ari we wishyiriragaho imirongo ngenderwaho ndetse biza no gutuma habamo amakosa yavuyemo n’ibyaha uyu munsi byajyanye bamwe mu nkiko.

Kugira ngo rikomeze kubaho kandi neza birasaba ko inzego za Leta by’umwihariko Inteko y’Ururimi n’Umuco igomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza arigenga, aya akazanakurikizwa mu gihe rizaba risubijwe abikorera.

Ibiganiro n’abaterankunga basanzwe muri Miss Rwanda

Bitewe n’ibibazo biri muri Miss Rwanda byazamutse nyuma y’iminsi mike iry’uyu mwaka rirangiye, abegukanye amakamba bari mu gihirahiro bibaza aho bazakura ibihembo byabo bemerewe kuko amasezerano yari yarasinywe hagati ya sosiyete yariteguraga n’ibigo binyuranye byemeye kubahemba.

Inteko y’Ururimi n’Umuco iherutse guhabwa inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda, irasabwa gutegura ibiganiro hagati y’abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa kugira ngo hatazagira umukobwa ubura ibihembo yari yaremerewe bitewe n’ibibazo bihari.

Uretse gusabira ibihembo ababitsindiye muri Miss Rwanda 2022, no kwishyuriza ababyegukanye mu myaka yatambutse ariko batishyuwe, Inteko irasabwa kuganira n’abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa uko bakomeza imikoranire kuko nubwo ibibazo bigihari ariko bigomba gukemuka irushanwa rikagumaho.

Inteko y’Ururimi n’Umuco kandi ifite inshingano zo gukomeza gufasha abakobwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, igakomeza n’ibiganiro by’uko u Rwanda rwazakira irushanwa rya Miss World mu myaka ya vuba. Amakuru IGIHE ifite ni uko ibi biganiro byari bigeze kure.

Kongera kugarurira icyizere Miss Rwanda

Nubwo Irushanwa rya Miss Rwanda riri kuvugwamo ibibazo kandi bikomeye, byanavuzwe imyaka myinshi, ku rundi ruhande ryerekanye ko hari ibyiza byinshi rifitiye umwana w’umukobwa uryitabira ndetse rigatanga n’ibyishimo mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda.

Kugira ngo iri rushanwa ryongere kugirirwa icyizere nyuma y’ibyavuzwemo, byasabaga ko rihabwa abantu bizewe (Inteko y’Umuco yamaze kurishyikirizwa) hanyuma bakagaragaza amategeko, amabwiriza n’imirongo ngenderwaho yerekana ko rizanyura mu mucyo ndetse ntawe uryitabira uzahura n’ihohoterwa iryo ariryo ryose nk’ibivugwamo uyu munsi.

Inteko igomba kurwana intambara yo kugarurira icyizere irushanwa, ikazasabwa gutegura ubukangurambaga bwo kugaragaza amabwiriza, amategeko n’imirongo migari yaryo.

Ibi bizubaka icyizere mu babyeyi, abaryitabira n’abafatanyabikorwa, bibereke ko nyuma y’ibyavuzwe muri Miss Rwanda, ubu umuvuno wahindutse.

Kuganira n’abasanzwe bategura Miss Rwanda

Nubwo abari basanzwe bategura irushanwa rya Miss Rwanda bamaze kuryamburwa ndetse na Ishimwe wari uhagarariye sosiyete yariteguraga akaba ari gukurikiranwa mu nkiko, Inteko y’Umuco izasabwa kugirana ibiganiro na bo mu rwego rwo kugira ngo hatazagira umukobwa ubura uko yitabira irushanwa mpuzamahanga bafitanye amasezerano.

Urugero rwa hafi ni irushanwa rya Miss World ryitabirwa n’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Irushanwa rya Miss World buvugana ndetse bufitanye amasezerano na Rwanda Inspiration BackUp ari na yo yaguze ‘Licence’ cyangwa Uburenganzira bwo kohereza umukobwa muri iri rushanwa.

Kimwe n’andi marushanwa mpuzamahanga abakobwa batsindiye amakamba muri Miss Rwanda bitabiraga, birasaba Inteko y’Ururimi n’Umuco kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration BackUp kugira ngo habeho kurebera hamwe uko nta mukobwa wacikanwa n’amahirwe ye yo guserukira igihugu.

Mbere gato y’uko Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] washinze Rwanda Inspiration BackUp yateguraga Miss Rwanda atabwa muri yombi hari amakuru avuga ko yari ategereje kwakira ikipe ya Miss World irimo n’uherutse kwegukana ikamba, aba bakaba bari bagiye kugenderera u Rwanda bakanarebera hamwe uko iki gihugu giteye.

No mu rubanza rwe, hari amakuru avuga ko Ishimwe yakunze kugaragaza ko atakabaye afunze kuko hari imishinga yari afitanye na Miss World.

Prince Kid yagaragaje ko mu gihe gahunda afitanye n’abategura irushanwa rya Miss World zapfa kuko afunze n’imishinga bari bafitanye ikadindira, byaba ari igihombo ku gihugu kandi byagaragaza isura mbi.

Uyu mushinga ushobora gukomeza mu gihe haba habayeho gukorana, abategura Miss World bakamenyeshwa ko uwateguraga irushanwa yahindutse, ndetse bakaganirizwa byimbitse ku mushinga wo guha u Rwanda kwakira iri rushanwa mpuzamahanga.

Gutegura irushanwa ry’umwaka utaha no gutanga isoko ku bikorera

Bijyanye n’akamaro Irushanwa rya Miss Rwanda rigirira abakobwa baryitabira n’ubushyuhe rizana mu myidagaduro y’u Rwanda si iryo kugenda ngo rihere ku makosa yakozwe n’abantu ku giti cyabo.

Kuri ubu Inteko y’Umuco n’Ururimi yahawe inshingano zo kurikurikirana, ikwiye gushyira mu bikorwa imirimo yo kuritegura umwaka utaha kuko bigoye gutegura isoko ngo ryegurirwe abikorera muri uyu mwaka.

Bijyanye n’uko iri rushanwa ryakunze kugora inzego za Leta mu myaka yo hambere, hakwiye gutangira gutekerezwa uko yazarishyira ku isoko, abikorera bagapiganira kuritegura nk’uko byagenze mu 2014 no mu 2016 ubwo ryegukanwaga na Rwanda Inspiration BackUp.

Abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda ndetse n'abayitabiriye yabagiriye akamaro ndetse na bo ubwabo bibafasha kugira ibikorwa bimwe na bimwe bakorera sosiyete
Inteko y'Ururimi n'Umuco igomba gutegura irushanwa ry'umwaka utaha rizatanga abazasimbura abafite amakamba, ariko ikanashaka uko abatsinze uyu mwaka bazishyurwa
Irushanwa rya Miss Rwanda nubwo rivugwamo ibibazo, ni rimwe mu bikorwa by'imyidagaduro bikurura abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .