Ibanga ry’urugo rwa Danny Vumbi na Muhawenimana rumaze imyaka 15

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Semivumbi Daniel wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi yahishuye ibanga ritumye amara imyaka 15 akiri kumwe n’umugore we nyamara hari abo ingo zitamara n’iminsi 15.

Ingo cyane cyane iz’ibyamamare nyinshi usanga ziba zubatse ku musenyi ku buryo zihora zihungabanywa n’imiraba n’imiyaga yose, ndetse abenshi ntibamarane kabiri cyangwa bagahorana intonganya.

Ku muhanzi Danny Vumbi w’imyaka 41 n’umufasha we Jeannette Muhawenimana bamaranye imyaka 15, bo siko bimeze kuko urugo rwabo rwubatse ku rutare.

Danny Vumbi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yifuriza umugore we isabukuru maze yongera kwishimira iyi myaka yose bamaranye.

Ati “Imyaka 15 hari ababona ari myinshi kuko kuri bo n’iminsi 15 bayifata nk’ikizamini mu mibanire! Komeza umbere uwo nifuje ibihe n’ibihe kandi umunsi mukuru mwiza w’amavuko.”

Yakomeje avuga ko akunze kubazwa byinshi ku mubano we n’umugore utajegajega mu gusubiza ngo akavuga ko icyambere ari ukubaha no kubahisha uwo mubana ndetse ko kumukunda by’ukuri aribyo bya mbere.

Ati “Mbazwa byinshi kuri twe ngasubiza muri make ko gukundana by’ukuri ari ukumva, kubaha no kubahisha mugenzi wawe.”

Urugo rwabo ntirurangwamo induru n'intugunda

Danny Vumbi na Jeannette Muhawenimana bafitanye abana 2 b’abahungu; Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Barushinze nyuma y’imyaka ine bari bamaze bakundana. Bamenyanye bahuriye mu ngando zakorwaga n’abanyeshuri bitegura kwinjira muri Kaminuza.

Mu 2015 Danny Vumbi yigeze kubwira IGIHE ko muri kamere ye akunda gukora ibyubaka urugo ndetse agaharanira icyashimisha umufasha we.

Akomeza avuga ko nyuma yo kurushinga yasanze umugore we akunda gusohoka ariko by’umwihariko bikaba bimunyura iyo basohokanye bityo na we afata umwanzuro wo kuzajya abimukorere igihe cyose abyifuje

Danny Vumbi yahoze ari umwe mu bagize itsinda rya The Brothers, aza kurivamo mu 2011 atangira gukora umuziki ku giti cye ndetse ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye kandi bakora ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.

Uretse kuba umuhanzi, ni n’umwanditsi ukomeye w’indirimbo kuko benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bamwitabaza kugira ngo bakore indirimbo zifite icyanga.

Urugo rwa Danny Vumbi ruri mu ngo nke z'ibyamamare mu Rwanda zibanye mu mutuzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza