00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hateguwe ibirori byo kwibuka Bob Marley wujuje imyaka 43 yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 May 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza imyaka 34 ishize Bob Marley yitabye Imana, abakunzi b’umuziki we i Kigali nabo ntabwo basigaye kuko hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza ubuzima bwe.

Uyu muhanzi witabye Imana ku wa 11 Gicurasi mu 1981 agiye kwibuka ku nshuro ya 43, azibukirwa i Kigali kuri Canal Olympia ahateguwe igikorwa cyo kureba filime ‘Bob Marley: One love’ igaruka ku buzima bwe.

Uretse kureba iyi filime, abazitabira uyu mugoroba bazanagira umwanya wo kuganirizwa na Natty Dread uzaba agaruka ku buzima bwa Bob Marley ufatwa nk’umwami wa Reggae ku Isi.

Si iyi filime gusa yateguwe mu buryo bwo kwibuka Bob Marley i Kigali, hanateguwe igitaramo kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni igitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2024, kikaba cyaratumiwemo abahanzi nka Holy Jah Doves, Mystic Revolution, Lion Manzi n’abandi benshi.

‘Bob Marley: One love’ izaba yerekanwa ni filime yamuritswe ku wa 14 Gashyantare 2024, ikaba yarerekanywe mu byumba byerekanirwamo sinema ku Isi yose nubwo igikorwa cyo kuyerekana kigikomeje.

Ni filime yabanje kwerekanirwa bwa mbere mu Mujyi wa Kingston Bob Marley avukamo muri Jamaica ku wa 23 Mutarama 2024.

‘Bob Marley: One love’ ni filime ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwa Bob Marley mu myaka 11 ya nyuma y’ubuzima bwe (1970-1981), aho ubwamamare bwe bwari bumaze gutumbagira kugeza ubwo yitabaga Imana ku wa 11 Gicurasi 1981 azize indwara ya Kanseri.

Iyi filime yatangiye gukorwa mu 2018, igirwamo uruhare n’abagize Umuryango wa Bob Marley nka Ziggy Marley, Rita Marley, Cedella Marley n’abandi.

Kingsley Ben-Adir umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Bwongereza ni we wakinnye muri iyi filime ari Bob Marley naho Lashana Lynch akina mu mwanya wa Rita Marley, umugore wa Bob Marley.

Iyi filime yatwaye ingengo y’imari ya miliyoni 70$ (arenga miliyari 72Frw) yayobowe na Reinaldo Marcus Green, icyamamare muri sinema ya Amerika.

Kuri Canal Olympia hazerekanwa filime ya Bob Marley
Muri Car Free Zone mu Mujyi hateguwe igitaramo cyo kwibuka Bob Marley

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .