Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BBC, aho yavuze ko rwari urugendo rukomeye kuri we ubwo yari ari mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya mbere cy’iyi filime yagize igikundiro ku isi yose.
Ati “Yasize bankuye amenyo umunani cyangwa icyenda.”
Akomeza avuga ko nyuma y’uko gufata amashusho ya Squid Game ‘seson’ ya kabiri byarangiye, ashaka kureba ikibazo yaba afite kuko hari ubu nabwo hari amenyo arimo kumurya byaba ngombwa bakaba bamukura andi. Ati “Sindajya kwa muganga wanjye w’amenyo, ariko umenya vuba aha bizaba ngombwa ko bankura ayandi macyeya.”
Akomeza avuga ko kubera uburyo iki gice cya mbere cy’iyi filime cyamuruhije ndetse kikamutera igitutu yumvaga atazongera kuyikoraho, ariko kubera ko nta mafaranga menshi yabonye mu cya mbere akaba yarahisemo gukora n’icya kabiri.
Ati “Ndi gushaka amafaranga. Nubwo ‘Season’ za mbere zakunzwe cyane ku Isi, mu by’ukuri ntabwo nakuyemo menshi. Rero gukora iza kabiri bizanshumbusha ibyo ntabonye mu gice cya mbere. Kandi ntabwo narangije inkuru neza. Igitutu ndiho ubu kiri hejuru kurusha mbere.”
Urubuga rwa Netflix rwerekanirwaho filime akaba ari narwo waguze iyi, muri Nzeri uyu mwaka rwashyize hanze amashusho magufi y’integuza ya season ya kabiri ya filime ya Squid Game yakunzwe cyane mu myaka itatu ishize.
‘Squid Game’ ishingiye ku mugabo w’umushoferi witwa Seong Gi-hun uba waratandukanye n’umugore we. Uyu mugabo aba afite umwenda munini agasabwa kujya gukina imikino y’abana kugira ngo azabone amafaranga menshi nk’igihembo mu gihe yaba atsinze ndetse akaba yabasha guhita avamo uwo mwenda uba umuhangayikishije.
Ajyanwa ahantu ho mu gace aba atazi, akaza kwisanga ari kumwe na bagenzi be 455 bagomba gukina kandi nabo baba bafite imyenda minini ku buryo buri wese aba agomba kwirwanaho ngo arebe ko yabasha kwishyura.
‘Season’ ya kabiri y’iyi filime bivugwa izaba itandukanye n’iya mbere cyane ko yo izaba irimo ubushyamirane hagati y’abakire n’abakene, hagati y’ibiragano ibitsina (gender) n’impande za politike.
Biteganyijwe ko igice cya kabiri cy’iyi filime y’uruhererekane kizajya hanze ku wa 26 ukuboza uyu mwaka. Season ya kabiri y’iyi filime yamaze imyaka itatu ikorwaho nyuma yaho Gi-hun mu ya mbere yari yegukanye miliyari 4,56 z’ama-won[angana na miliyoni 38$].
Aya mashusho ya ‘season’ ya kabiri yafatiwe rimwe n’ay’iya gatatu ndetse ikaba n’iya nyuma izajya hanze mu 2025.
Season ya mbere ya ‘Squid Game’ yatwaye ibihembo bitanu bya Emmys mu 2022.
Mu mwaka ushize hari hagiye hanze Squid Game yaje mu yindi sura ikinwa ari ‘Reality TV Show’ cyangwa se ‘Umukino wa nyawo’. Yari yiswe ‘‘Squid Game: The Challenge” irimo abakinnyi 456 aho bahatanira miliyoni $4,56.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!