Humura Deborah yaririmbye inkuru mpamo y’uko yakunze umusore ntabimubwire kubera isoni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Mubyara wa Mani Martin witwa Humura Deborah yashyize hanze indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho, agakunda umusore ariko akananirwa kubimubwira.

Indirimbo y’uyu mukobwa yitwa ‘Amasoni’ yayishyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020.

Yabwiye IGIHE ati “Iyi ndirimbo ni inkuru mpamo y’ibyambayeho. Nakunze umusore mu 2018 nanirwa kubimubwira, birangira tubaye inshuti bisanzwe. Nyuma nanjye naje kumenya ko yankundaga ariko kubera ko nari naramwikuyemo dukomeza kubana bisanzwe.”

Yagiriye inama abakobwa bagenzi be kutajya bagira isoni zo kubwira abahungu ko babakunda, cyane ko hari igihe ushobora kubivuga ugasanga worosoye uwabyukaga.

Yavuze ko afite imishinga myinshi ari gukoraho muri studio ku buryo nyuma y’iyi ndirimbo abantu bagiye kubona ibihangano bye byinshi.

Uyu mukobwa yyavukiye mu Mujyi wa Kigali ku Kimisagara. Ni umuririmbyi akaba umwanditsi ndetse agacuranga na Guitar Acoustic. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani. Amashuri yisumbuye yayize muri Apace.

Yavutse ku babyeyi bakunda muzika, baririmba banacuranga muri korali mu rusengero bituma akunda umuziki mu buryo bukomeye ndetse yifuza kuwukora nk’umwuga.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kibe’ avuga ko ariyo ya mbere muri uyu mwaka wa 2020 ariko afite n’indi yari yarakoze mbere yise ‘Umunyenga’.

Humura ni mubyara wa Mani Martin, ni we umufasha mu buzima bwa muzika mu nzu ifasha abahanzi uyu musore afite yitwa Mani Martin Empire [MM Empire].

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yifashishijemo Bill Ruzima naho mu majwi ayiherekeza agenda yunganirwa na Mani Martin.

Deborah ni umwe mu bahanzikazi bafite impano ihambaye bari kuzamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .