Humble Jizzo yinjiye mu bucuruzi bw’inzu n’ibibanza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Kanama 2020 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Manzi James wamenyekanye cyane nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi yinjiye mu bushabitsi aho kugeza ubu yinjiye mu bucuruzi bw’inzu n’ibibanza.

Uyu mugabo yamaze gufungura sosiyete yise “Tunga Real Estate” ikora ibijyanye no gufasha abantu kugura no kugurisha ibibanza n’inzu.

Mu kiganiro na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko iyi sosiyete nshya yafunguye izagira akamaro kanini mu muryango nyarwanda kuko akenshi hari amakuru ajyanye n’ibyo agiye gukora abantu batamenyaga ariko we asanga agiye gufasha abantu kuyamenya kandi ku gihe.

Ati”Wasangaga hari ahantu runaka hagurishwa ikibanza umukiriya akajyayo yavayo mu gihe yitegura kwishyura akamenya ko atari aho guturwa ahubwo hateganyirijwe izindi gahunda. Uretse kuba yataye igihe ajya kuhareba ariko aba anahomba amafaranga. Twe rero tuzajya dufasha abakiriya bacu ku buryo bagira amakuru ahagije ku hantu bagiye kugura.”

Tunga Real Estates ya Humble Jizzo izajya ifasha abafite inzu cyangwa ibibaza kubashakira abakiriya ndetse babe banabahagararira mu gihe bumvikanye.

Humble Jizzo yavuze ko kugeza ubu bafasha abagura cyangwa abagurisha inzu n’ibibanza, bafite icyicaro ku Kimihurura ho mu mujyi wa Kigali.

Humble Jizzo na Nizzo baririmbana muri Urban Boys baherutse kumurika Urban Image, sosiyete y’iri tsinda izajya ikora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho mu birori bitandukanye cyangwa imihango inyuranye.

Mu bijyanye n’umuziki aba bagabo basanganywe studio ya Urban Record nubwo muri iyi minsi basa nabashyize ku ruhande iby’umuziki bagashyira imbaraga mu bucuruzi.

Humble Jizzo kugeza ubu ni umugabo wubatse, aherutse gukora ubukwe n’Umunyamerikakazi Amy Blauman ndetse banafitanye umwana w’umukobwa.

Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo yinjiye mu bucuruzi bw'inzu n'ibibanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .