Houssina Urugeni Sinderibuye mu bazahatanira ikamba rya Miss Africa France 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Houssina Urugeni Sinderibuye wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri ari mu bazahatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Muri uyu mwaka iri rushanwa ryahuriranye n’icyorezo cya COVID-19, bituma ryigizwa inyuma byemezwa ko ikamba rizatangwa muri Gicurasi 2021.

Nubwo irushanwa ryigijwe inyuma ariko, Umunyarwandakazi Houssina Urugeni Sinderibuye ari muri 16 babonye itike yo kuzahatanira ikamba.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko kugeza ubu bategereje ko umwaka utaha ugera kugira ngo ibirori byo gutanga ikamba bigere.

Ati "Twatangiye kwiyandikisha muri Gashyantare 2020, habaye ijonjora ry’ibanze biba ngombwa ko bantoranya nk’uwatsinze. Kimwe n’abandi 16 ubu dutegereje ko umwaka wa 2021 ugera tugahatanira ikamba.”

Urugeni avuga ko bitewe nuko amarushanwa yigijwe inyuma, amatora ataratangira. Avuga ko igihe azaba atangiye azahita amenyesha Abanyarwanda bakamushyigikira.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa, yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu.

Kuba yaragiye i Burayi ari muto cyane, byatumaga ahorana amatsiko yo gusura igihugu cyamwibarutse. Mu 2017 nibwo yagarutse mu Rwanda, yishimira iterambere rwagezeho.

Yakomeje ati “Natunguwe nuko ari igihugu gisa neza, gifite umutekano ariko by’umwihariko kiri kwihuta mu iterambere.”

Urugeni utuye mu Bufaransa, ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’Ubucuruzi Mpuzamahanga.

Uyu mukobwa w'imyaka 20 yavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri gusa, kuri ubu asigaye atuye mu Bufaransa
Houssina Urugeni Sinderibuye ari mu bazahatanira ikamba rya Miss Africa France 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .