00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope Irakoze yahishuye ko agiye gukorana indirimbo na Tanasha Donna

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 08:53
Yasuwe :

Hope Irakoze usigaye uba i Nairobi ho muri Kenya, yahishuye ko agiye gukorana indirimbo na Tanasha Donna baherutse kugaragara babyinana mu kabyiniro uyu musore yari yatumiwemo.

Irakoze yabwiye IGIHE ko agiye gukorana indirimbo na Tanasha Donna, umuhanzikazi wo muri Kenya uherutse kukanyuzaho mu rukundo na Diamond Platnumz.

Avuga uko byagenze ngo agaragare ku rubyiniro ari kumwe na Tanasha Donna, Irakoze yagize ati « Bari bantumiye mu kabyiniro k’i Nairobi aho nsigaye mba, ubwo nari ku rubyiniro rero nabonye Tanasha kuko dusanzwe tuziranye musaba ko yasuhuza abantu birangira turirimbanye. »

Hope Irakoze yavuze ko nyuma yo kuririmbana indirimbo zirimo izo uyu mugore yakoranye na Diamond bakundanaga, na we bemeranyije ko bagiye kujya muri studio bagakorana indirimbo.

Hope Irakoze ni umwe bahanzi b’abahanga wabashije kwegukana Tusker Project Fame ya gatandatu. By’umwihariko azwiho ubuhanga buhanitse mu kuririmba by’umwimerere. Yamenyekanye cyane mu itsinda 3Hills aho yari ahuriye na Eric Mucyo na Jackson Kalimba.

Irakoze Hope azwi mu ndirimbo nka “Mariya”, “Vimba Vimba” n’izindi. Muri iyi minsi ari gukorera umuziki we muri Kenya.

Hope Irakoze na Tanasha Donna ku rubyiniro i Nairobi
Hope Irakoze yahishuye ko agiye gukorana indirimbo na Tanasha Donna wahoze akundana na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .