Aha ni mu nzu yamenyekanye cyane mu bakunda kwidagadura ndetse hari bamwe bazaga i Kigali bafite amashyushyu yo kuhatera akajisho, kuko hatasibaga kuvugwa. Iyi nzu yamamaye mu gukundisha benshi imipira na sinema yamamaye bigizwemo uruhare na Emmanuel Mayaka witabye Imana mu 2022.
Nyuma y’igihe kinini hameze nk’ahadakoreshwa cyane hongeye kuvugururwa ndetse ubu benshi bashobora kujyayo kuharebera filime zigezweho. ‘Kwa Mayaka’ havuguruwe bigizwemo uruhare na Imitana Productions.
Imitana Productions yashinzwe na Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi na mugenzi we Samuel Ishimwe Karemangingo. Bavuga ko aha nka hamwe mu hakundishije benshi sinema, bahisemo kongera kuhavugurura ndetse bakaba baratangiye gahunda yo kuherekanira filime.
Iyo ugeze ‘Kwa Mayaka’ usanganirwa na bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu myaka yo hambere mu kwerekana filime. Ibi birimo televiziyo za kera, CD n’ibindi. Uhabona kandi n’ibindi bikoresho birimo na camera zo hambere ubu utapfa kubona ahabonetse hose.
Uretse ibyo bikoresho kandi uhabona ‘ecran’ ya rutura abantu bareberaho filime, imbonankubone. Kuri iyi nshuro abakunzi ba filime bahuriye ‘Kwa Mayaka’ bizihiza imyaka 47 hamaze herekanirwa filime muri Kigali.
‘Kwa Mayaka’ ubu ni hamwe muri iki gihe hari kwerekanirwa filime mu iserukiramuco rya ‘Kigali CineJunction Festival’. Ni iserukiramuco riri kuba guhera ku wa 1 rikazasozwa ku wa 4 Kanama 2024. Rizabera ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo muri Car Free Zone, Kwa Mayaka i Nyamirambo, ahakorera Moshions ndetse no muri L’Espace Kimihurura.
Philbert Aimé Sharangabo Mbabazi uri mu batangije iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko iri serukiramuco ryatangiye neza ndetse abantu bitabiriye kurusha uko byari bimeze umwaka ushize ubwo ryatangiraga.
Avuga ko bahisemo kuryizihizamo isabukuru y’imyaka 47 ‘Kwa Mayaka’ hamaze kuko ari hamwe mu hatumye ibihe by’ahahise bya benshi bigenda neza. Ati “Urumva ni ahantu habayeho nta terambere rihari, uwashakaga kumenya filime zigezweho ni ho hamufashaga. Ikindi hatumye benshi baticwa n’irungu kuko habayeho nta terambere nk’iry’ubu.’’
Avuga ko ‘Kwa Mayaka’ ari ahantu hakwiriye guhabwa agaciro gakomeye muri sinema, kuko hafite amateka akomeye.
Yakomeje avuga ko uyu mwaka muri iri serukiramuco, bazerekaniramo filime ahantu hatandukanye harimo no ‘Kwa Mayaka’ hazerekanwamo indende nyinshi n’ingufi ku buryo abazitabira bazabasha kureba filime 30.
Ikindi avuga ko bazerekana na filime z’Aba-Diaspora zirimo iy’umunyarwanda uba Londres mu Bwongereza, uwa Bruxelles mu Bubiligi, Paris mu Bufaransa ndetse n’i Genève mu Busuwisi. Izi bazazerekana mu cyiswe ‘Diaspora Voices’.
Kigali Cine Junction [KCJ] ni iserukiramuco ritandukanye n’andi cyane ko ryo nta bihembo bitangwamo. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, Umugande Loukman Ali wubatse izina muri sinema muri Afurika arerekana filime ze ‘Kwa Mayaka’ i Nyamirambo.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!