Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, itariki uyu muhanzi yitabiyeho Imana.
Miss Aurore Kayibanda n’abo mu muryango we barimo n’umubyeyi ubabyara na Skizzy, bitabiriye uyu muhango wo kunamira Hirwa Henry ndetse no gushyira indabyo ku mva ye.
Nyuma yo kuvuga isengesho ryo gusabira uyu muhanzi, abari bitabiriye uyu muhango bashyize indabyo ku mva bahita bataha mu rugo iwabo ahakomereje umuhango wo kwibuka Hirwa Henry.
Ku wa 1 Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Hirwa Henry yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yari inkuru mbi ku bakunzi b’umuziki bari bumvise ko umwe mu bagize itsinda rya KGB yitabye Imana mu buryo butunguranye, dore ko KGB yari rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda icyo gihe.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!