Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 kibera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Cyahuje abakozi ba Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), ndetse n’Inama Nkuru y’Abahanzi (RAC). Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’iki gikorwa abari bitabiriye bose bahuriye mu ihema rinini ryubatse ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ahatangiwe ibiganiro bitandukanye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa bifatanyije n’abakozi, abahanzi n’abakinnyi batandukanye gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko bazahora bazirikana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahanzi n’abakinnyi batandukanye bibutse bamwe mu bari abakozi ba MIJEUMA, abahanzi, abakinnyi n’abatezaga imbere urubyiruko, siporo n’umuco bagenzi babo babavuga mu mazina, nk’ikimenyetso cy’uko batazazima.
Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari abakozi muri MIJEUMA bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse muri bo bishe bagenzi babo bakoranaga.
Avuga ko MIJEUMA yagize uruhare mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko banateye inkunga abashakaga kwica Abatutsi babafasha muri byose ndetse banifashishije ubuhanzi.
Minisitiri Mbabazi yaboneyeho kandi gukangurira urubyiruko rwari aho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufatanya mu guhashya abakiyihembera ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Muri MIJEUMA hari abakozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi abenshi bari urubyiruko. Mboneyeho umwanya wo kwibutsa urubyiruko, abahanzi, abakinnyi ko ari mwe Rwanda rw’ejo hazaza. Mu byo mukora byose mukangurire abantu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mubinyuza mu ndirimbo zanyu, muri filime mukina cyangwa mu mivugo."
Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yibukije abagize uru rwego rugizwe ahanini n’urubyiruko ko bafite inshingano zo mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ndongera gushimangira ko dufite inshingano zo guhangana n’abapfobya amateka ya Jenoside, abahanzi n’abandi mufite uburyo bwo guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano zacu twese kugaragaza ukuri no kugaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho tubikesha politiki nziza yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.”
Kimwe na mugenzi we wabanje, Minisitiri Munyangaju yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango y’abari abakozi ba MIJEUMA hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza ko u Rwanda rw’ubu ari igihugu cyiza kandi kizakomeza kubaba hafi.

































Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!