Nyuma y’amabaruwa menshi asaba ko iki gitaramo cyasubikwa cyangwa kigahindurirwa amatariki, abahangayikishijwe n’uko gikomeje gutegurwa bahisemo gutegura imyigaragambyo yo kucyamagana.
Itangazo rihamagara abatishimiye iki gitaramo, ribasaba kwitabira iyi myigaragambyo, izabera ku nyubako ya Accord Arena ku wa 7 Mata 2025 guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Tatu z’ijoro.
Tariki 7 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuryango mpuzamahanga wifatanya n’u Rwanda mu kuzirikana Abatutsi barenga miliyoni bishwe, hakanafatwa ingamba zo gukumira ngo itazongera kubaho ukundi.
Mu 2019, hasohotse iteka mu Bufaransa rigena ko tariki 7 Mata igihugu n’Umujyi wa Paris byifatanya n’Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka byashyizwemo imbaraga mu Bufaransa ndetse mu Mujyi wa Rouen mu Ntara ya Normandie kuwa 13 Mata 2024 hafungurwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu nzira yo gushyigikira ko Jenoside itazongera ukundi.
Gusa mu buryo butumvikana, umuhanzi Maître Gims ufite inkomoko muri RDC yitwikiriye umutaka wo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara zo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ategura igitaramo ku itariki ya 7 Mata 2025.
Ni igitaramo gifite intego yo kurangaza abantu bari mu Bufaransa, bagakwirakwizwamo imvugo zangisha abantu Abatutsi bitwaje gutabariza abana bagizweho ingaruka n’intambara yo muri RDC yakomotse ku butegetsi bwa Congo.
Muri iki gitaramo hazanaririmbamo Youssoupha na we wahisemo intero yo kuvuga nabi u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!