00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe igitaramo cyo kwinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2022

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Ukuboza 2021 saa 02:26
Yasuwe :

Sosiyete ya East Africa Promoters (EAP) izwiho gutegura ibitaramo bikomeye , yateguye icyo guherekeza umwaka 2021, cyinjiza Abanyarwanda mu 2022.

Ubusanzwe EAP itegura ibitaramo bya East African Party bisanzwe biba mu bihe byo gusoza umwaka no gutangira ukurikiye.

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ibitaramo byaje gusubikwa bituma n’iki gisubikwa nubwo cyari kitaratangwaho amakuru menshi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2021 rishyira ku wa 1 Mutarama 2022 kuri televiziyo y’u Rwanda hategerejwe igitaramo gihuza abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi nka Riderman, Yvan Buravan, Bushali, Alyn, Christopher na Juno Kizigenza.

Usibye aba bahanzi, iki gitaramo cyatumiwemo DJ Bisoso na DJ Marnaud aba bose bagamije gufasha Abanyarwanda guherekeza umwaka wa 2021 banaha ikaze uwa 2022.

Hateguwe igitaramo cyo guherekeza umwaka wa 2021, kikinjiza Abanyarwanda mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .