00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe ibirori by’imideli bizatangirwamo ibihembo by’abahize abandi muri ‘Supra Model Competition’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 04:52
Yasuwe :

Hateguwe ibirori by’imideli bizahemberwamo umurika imideli wahize abandi mu irushanwa rya ‘SupraModel Competition’ n’abandi bagize uruhare mu iterambere ryayo.

Iri rushanwa ryatangiye muri Kamena ubwo abanyempano 70 bakiri bato mu kumurika imideli bitabiriye ijonjora rya mbere, hatoranywamo 37 bakomeje mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma haje kuba ibindi byiciro kugeza hatoranyijwe 16 bageze mu cyiciro cya nyuma. Abageze muri icyiciro bagize igihe cyo guhatana binyuze mu majwi afite.

Ku wa 5 Ugushyingo 2022, kuri Century Park Hotel and Residence hateguwe ibirori by’imideli bizanatangirwamo ibihembo by’uwahize abandi muri aba bamurika imideli.

Muri aba 16 ku munsi w’ibirori bazongera biyereke akanama nkemurampaka ubundi hatoranywemo batanu ba mbere, muri batanu hamaze kugeramo Mutesi Ruth na Eunice Jisca Uwayo, bahize abandi mu majwi.

Muri aba batanu niho hazotaranywamo uzaba yahize abandi ahabwe ibihembo bitandukanye birimo miliyoni 1Frw, kwishyurirwa urugendo i Dubai n’ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours, kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatseyo izina.

Usibye abamurika imideli kandi hazahembwa abandi bantu bagize uruhare mu iterambere ry’imideli barimo umunyamakuru, ufotora, ukora makeup, umurika imideli ku rwego mpuzamahanga, umuhanzi mwiza w’imideli n’ikigo gifasha abanyamideli.

Umuyobozi wa SupraFamily Ltd, Nsengiyumva Alphonse, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ibi birori bigamije guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ati “Uruganda rw’imideli mu Rwanda ruri kwiyubaka umunsi ku munsi, Twateguye ibirori bigamije gushaka impano nshya mu kumurika imideli tuzahemba uhiga abandi. Tuzashimira kandi abandi batanze umusanzu ugaragara muri uru ruganda.”

“Turasaba buri muntu wese ukunda imideli kuzitabira kuko nubwo azaba ari uguhemba, hazaba n’ibirori by’imideli uyikunda adakwiye gutangwa, kandi uzaba ari n’umwanya mwiza wo gushyigikira uru ruganda rusobanuye byinshi mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Kwinjira muri ibi birori ni ukwishyura 20 000Frw mu myanya y’icyubahiro na 15 000Frw ahasanzwe. Abazagurira amatike ku muryango bo bazishyura 25 000Frw na 15 000Frw ahasanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .