Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024, ubuyobozi bwa YB Foundation bwabwiye IGIHE ko buzatangaza amakuru menshi kuri ryo mu minsi iri imbere.
Icyakora nubwo nta makuru menshi yatangajwe kuri iri serukiramuco amakuru ahari avuga ko rizarangwa n’igitaramo gakondo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda.
Ni igikorwa ariko nanone kizarangwa n’ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ya kanseri yahitanye uyu muhanzi ndetse kuri uwo munsi hakazanapimwa abantu ku buntu.
‘Twaje Fest’ ni kimwe mu bikorwa Yvan Buravan yitabye Imana afite mu bitekerezo kuko yari yaramaze gutangaza ko yifuza gutangiza iserukiramuco rihoraho ryajya rihuza abahanzi bakora umuziki gakondo n’abagerageza kuwuvugurura mu buryo bugezweho mu rwego rwo kurushaho kuwuteza imbere.
Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, yari amaze iminsi ashyize hanze album ye yise ‘Twaje’ ari nayo yashingiweho byinshi mu bikorwa bye nk’igikorwa cya nyuma yari aherutse gukora mu muziki.
Uretse abareberera inyungu z’ibikorwa yasize bahise batangaza iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, benshi mu bahanzi n’abandi babanye na Yvan Buravan kuri uyu munsi bibuka imyaka ibiri ishize yitabye Imana bagiye batambutsa ubutumwa bugaragaza ko atazigera yibagirana mu mitima y’inshuti n’abakunzi be.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!