TV10 Music igaragara kuri Star Times kuri shene ya 120, inyuzwaho cyane indirimbo. Mbere y’uko Mata irangira, ubuyobozi bwayo butangaza ko izaba igaragara kuri Canal+.
Umuyobozi wa TV10 Music, Nkusi Landry, yabwiye IGIHE ko nubwo bataratangira kuyamamaza yatangiye gukora.
Yavuze ko bahisemo gushinga iyi televiziyo mu gufasha Abanyarwanda kubona aho bakurikiranira ibiganiro byihariye by’imyidagaduro no gufasha mu iterambere abari mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ati “Ibiganiro byose by’imyidagaduro byatambukaga kuri TV10 bizimukira kuri TV10 Music, turifuza no gutangiza na TV10 Sports. TV10 isanzwe izasigarana amakuru asanzwe n’ibiganiro by’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.”
Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bazahabwa amahirwe yo gukurikira iyi televiziyo hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Nkusi yavuze ko bari gutegura website na Application zizajya zitambukaho ibiganiro byayo.
‘TV10 Music’ itangije ibiganiro by’imyidagaduro isanga izindi zari zimaze iminsi zikora nka Isibo TV ndetse na Shene ya kabiri ya RBA, KC2 nazo zihaye umwihariko wo gukora ku myidagaduro gusa.
RURA igaragaza ko ku bijyanye n’itangazamakuru rya televiziyo, mu Rwanda hari ibigo bibiri bitanga imirongo ari byo RBA ikoresha iminara 14 iri ahantu 14 hatandukanye, na PANAFRICA Network Group Ltd (ikorana na StarTimes) ifite iminara 18 ahantu hatandatu hatandukanye.
Nibura televiziyo ziri ku munara wa RBA zigaragara kuri 80% by’ubuso bw’igihugu, mu gihe izikoresha uwa PANAFRICA Network Group Ltd zigera kuri 60%.
Televiziyo ziba ku muyoboro wa RBA zirimo RTV, Isango Star TV, TV One, Flash TV, Big Television Network (BTN) TV, France 24, Pacis TV, KC2.
Naho Televiziyo ziri ku munara wa StarTimes Media Ltd Network zo ni TV One, Flash TV, Big Television Network (BTN) TV, Authentic TV, RTV, Isango Star TV, TV10, Victory TV, Prime TV, Buryohe TV, Isibo TV na Pacis TV.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!