Mu birori byo kuganura album ‘Shani’ Dj Miller yitabye Imana yarakoze, inshuti z’umuryango we zatangaje igitekerezo zifite cyo gukusanya ubushobozi bwo kuzuza inzu uyu mugabo yasize atujuje.
Bruce Twagira benshi bazi nka Bruce Intore, uri mu bayoboye iki gitekerezo, yabwiye IGIHE ko bahise batangaza uburyo bwo gukusanya aya mafaranga, aho kugeza ubu hari kwifashishwa uburyo bwa telefone (*777*77*200032#) na paji ya Save plus. Usibye ubu buryo bwamaze gutangira, hari gutunganywa kandi paji ya GoFundMe izifashishwa.
Kuri uyu wa Gatanu saa mbiri z’ijoro, mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Shani’ gitambuka kuri shene ya YouTube ya Dj Miller, hari butangazwe uburyo bwo kugura iyi album ndetse n’imyenda iriho amafoto ye, amafaranga yose avamo akazunganira inkunga izaba yakusanyijwe.
Iki gitaramo cyashyizwe kuri iyi tariki kuko nyakwigendera yari yariyemeje kumurika Album ye ku isabukuru ye y’amavuko, yaje kwitaba Imana atabigezeho bituma inshuti ze zifuza kusa ikivi cye.
Mu kiganiro The Versus gica kuri Televiziyo Rwanda, Social Mula yasabye abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange gutanga iyi nkunga kandi vuba.
Ati ”Ni ibintu bishoboka ko izaboneka, icyo njye nabasaba ni uko twakusanya iyi nkunga vuba kugira ngo ibikorwa bindi bikomeze bive mu nzira.”
Iki gikorwa cyo gukusanya aya mafaranga cyatangiye gukorwa nyuma y’amezi umunani DJ Miller yitabye Imana.
Ubushobozi bukenewe nibuboneka hazihutirwa ibikorwa bibiri by’ingenzi Dj Miller yari yaratangiye akiri ku Isi birimo kuzuza inzu yubakiraga umubyeyi we n’iy’umuryango we.
Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal.
DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!