Hatangijwe irushanwa ’Ijwi ry’ejo’, rigamije gushakisha abanyempano mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu rubyiruko bakunda umuziki n’imyidagaduro bibumbiye mu muryango “Ijwi ry’ejo”, bashyizeho irushanwa ry’abanyempano mu muziki banitiriye umuryango wabo. Byakozwe mu rwego rwo kugaragaza abanyempano batandukanye, bagongwa no kutagira aho bagaragariza impano bifitemo.

Iri rushanwa ryo gushakisha abanyempano rizajya riba rimwe mu mezi atatu, biyandikishe binyuze mu kwifata amashusho baririmba indirimbo iba yagenwe.

Nyuma yo kwiyandikisha, abategura irushanwa bazajya batoranyamo abakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Abatoranywa bazajya bafatwa amajwi n’amashusho baririmba indirimbo bazaba bahawe, bishyirwe ku rubuga z’irushanwa, batangire kwitoresha. Uzarusha abandi amajwi ni we uzagenerwa igihembo, nk’uko amabwiriza y’irushanwa abiteganya.

Ku ikubitiro, abari kurushanwa bahawe kuririmba ’Ntundize’ ya Bruce Melodie.

Nyuma yo kwiyandikisha bagatanga amashusho bifashe bayiririmba, abategura irushanwa batoranyijemo abanyempano icumi bahize abandi, babafata amajwi n’amashusho mu buryo bw’umwuga.

Amajwi yabo yashyizwe ku rubuga rw’irushanwa, abahatana batangira gushaka amajwi mu gikorwa kizarangira ku wa 9 Ugushyingo 2020.

Uwatsinze azashyikirizwa igihembo tariki 14 Ugushyingo 2020. Utsinze iri rushanwa azajya ahabwa ibihumbi 300 Frw byamufasha kwinjira mu muziki neza.

Ubuyobozi bwa Ijwi ry’Ejo bwabwiye IGIHE ko “Iri ni irushanwa ryo kuririmba ryateguwe mu buryo bwo gufasha abana bafite impano yo kuririmba, ariko ntibabashe kuyigaragaza kubera ubushobozi buke. Ni irushanwa rije gufasha abana batandukanye bo hirya no hino mu Rwanda kugira ngo babashe kugaragaza impano zabo cyane ko aribo bahanzi b’ejo.”

Abateguye iri rushanwa bavuze ko bazajya bahinduranya injyana abahatana bazajya baririmbamo, bivuze ko ku nshuro ikurikira hazahindurwa indirimbo bazifashisha.

Nyuma yo gufata amajwi n'amashusho bari kuririmba, abanyempano bahatanye mu Ijwi ry'Ejo bafashe ifoto y'Urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .