Ubuyobozi bwa Africa in colors buvuga ko bwamaze kumvikana n’abahanzi barimo; Afrique, Okkama, Ariel Wayz, Kenny Sol, Chris Hat, Riderman na Angel Mutoni.
Aba bahanzi byitezwe ko bazahurira ku rubyiniro na La Fouine ugiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda kuva yatangira umuziki.
Igitaramo kizaririmbamo La Fouine n’itsinda rikomeye mu muziki wa Afurika Magic System byitezwe ko kizabera muri Car Free Zone yo mu Mujyi ku wa 3 Nyakanga 2022, aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 7Frw ku bakomeje kugura amatike mbere n’ibihumbi 10Frw ku bazagurira amatike ku muryango.
Ni mu gihe mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi 20Frw.
Muri iri serukiramuco hazaba ibindi bikorwa binyuranye birimo n’ibindi bitaramo nk’ikizabera muri Onomo Hotel cyatumiwemo Vasti Jackson na G.C. Cameron bo muri Amerika, Suka Ntima wo mu Bubiligi na Boukuru wo mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa ‘Africa In Colors’ buvuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu bavuye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ari bo bategerejwe kuzaryitabira.
Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe, Zozibini Tunzi, Jarrel Carter ubarizwa muri Roc Nation ya Jay Z na bo bazitabira iserukiramuco.
Iri serukiramuco rizamara iminsi ine rizagaragaramo ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!