Hatangajwe igihe igice gishya cya filime yamamaye nka James Bond kizasohokera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Filime ya James Bond ni imwe mu zamamaye cyane ku Isi, zihariye imitima ya benshi kugeza na n’uyu munsi, ku buryo benshi iyo bumvise ko hari agace gashya ibinezaneza biba byose.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko hari igice gishya cyiswe ‘James Bond: No Time to die’ cyagombaga kujya hanze muri Mata 2020, cyagombaga kugaragaramo abakinnyi batandukanye bakomeye mu ruganda rwa sinema mu Bwongereza no ku Isi muri rusange.

Ariko, ntabwo byaje gukunda ahubwo noneho ubu byatangajwe ko iki gice kizajya hanze mu Ugushyingo uyu mwaka, ku itariki 11.

Abasanzwe ari ibihangange barimo Ralph Fiennes, Rami Malek, Rory Kinnear, Ben Whishaw, Naomie Harris, Lea Seydoux na Jeffrey Wright nibo bazayigaragaramo mu gihe Cary Fukunaga ari we wayiyoboye.

Iyi filime yarangije gufatwa amashusho mu Butaliyani, amashusho arimo yanafatiwe mu mijyi nka Londres ndetse, Jamaica no muri Norvège.

Muri iki gice gishya, James Bond mu ntangiro azaba atari mu kazi yari asanzwe akora ahubwo azaba ari kwinezeza muri Jamaica, ahamagarwa ngo aze gutabara inzobere mu bya siyansi iba yashimuswe.

James Bond yatangiye gukinwa guhera mu 1962, aho hasohotse agace kitwa ‘Dr. No’, mu 1963 ‘From Russia with Love’, 1964 hajya hanze ‘Goldfinger’, ‘Thunderball’ yagiye hanze mu 1965, ‘Casino Royale’ (1967), ‘You Only Live Twice’ (1967), ‘On Her Majesty’s Secret Service’ (1969), ‘Diamonds Are Forever’ (1971), ‘Live and Let Die’ (1973), ‘The Man with the Golden Gun’ (1974), ‘The Spy Who Loved Me’ (1977), Moonraker (1979), ‘For Your Eyes Only’ (1981), na ‘Octopussy’ (1983).

Hari kandi ‘Never Say Never Again’ (1983), ‘A View to a Kill’ (1985), ‘The Living Daylights’ (1987), ‘Licence to Kill’ (1989), ‘GoldenEye’ (1995), ‘Tomorrow Never Dies’ (1997), ‘The World Is Not Enough’ (1999), ‘Die Another Day’ (2002), ‘Casino Royale’ (2006), ‘Quantum of Solace’ (2008), ‘Skyfall’ (2012) na Spectre yeherukaga kujya hanze mu 2015.

Iyi filime ivuga ku muntu utarabayeho wahimbwe n’umwanditsi w’udutabo duto witwa Ian Fleming mu 1953. Aba ari intasi y’Umwongereza ukorera urwego rw’ubutasi rwa MI6 akoresha umubare w’izina rye wa 007.

Reba agace gato k’iyi filime

Iyi filime ikundwa na benshi bakurikirana uruganda rwa sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .