Hagiye gutangizwa iserukiramuco rizerekana uburyo ubuhanzi bufasha mu kuvura indwara zo mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 muri Kigali Marriott Hotel habaye ikiganiro n’abanyamakuru kibumburira Iserukiramuco ngarukamwaka “Hamwe Festival” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Hamwe Festival yatangiye mu mwaka wa 2019, muri uyu mwaka izaba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni iserukiramuco ryavanzwemo ubuhanzi mu ngeri zitandukanye bwahujwe n’inyigisho ku buzima bwo mu mutwe rigiye kumara iminsi itanu riba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco rizita ku ruhare rw’ubuhanzi butandukanye ku kwita kuri buri wese n’ubuzima bwo mu mutwe.

Hamwe Festival izitabirwa n’impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abahanzi baturutse impande zitandukanye z’isi, cyane cyane abo muri Afurika. Rizatangira guhera kuwa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 saa mbili n’igice z’ijoro (20h30), kugera ku cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kugaragaza gahunda y’iri serukiramuco, Prof. Agnes Binagwaho, Umuyobozi wa UGHE (University of Global Health Equity) ari nayo itegura iri serukiramuco, yavuze ko kuba bashobora guhuza inzego zitandukanye mu gihugu hamwe n’izo ku rwego mpuzamahanga, ari uburyo buzatanga ibisubizo ku Banyarwanda ariko by’umwihariko muri iki gihe abantu benshi bahungabanyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo.

Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yavuze ko ibura ry’akazi muri ibi bihe bya Covid-19 ryazanye guhangayika mu buryo bukomeye, binateza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Muragije yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bazigira muri ibyo biganiro, bakamenya ko mu buhanzi, harimo umuti uvura mu mutwe abantu batiriwe bajya kwa muganga.

Bill Ruzima, umuhanzi uzabimburira abandi gutaramira abakunzi b’umuziki muri iri serukiramuco yavuze ko umuziki ari ikintu gihumuriza abantu.

Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahari, ni ukubanza guhumuriza ababifite ugendeye ku buryo twakuze twese n’amateka yabaye muri iki gihugu, umuziki ukaba wabafasha mu kubahumuriza, bikavamo no kwigisha kubana no gufashanya”.

Bill Ruzima uzatarama tariki 11 Ugushyingo 2020 yahise ararika abanyarwanda kuzakurikira igitaramo afite cy’iminota 30 kizanyura ku mbuga nkoranyambaga za UGHE, aho kuri Instagram ari @ughe_org, hakaba na Facebook.com/ughe.org ndetse no kuri Youtube wanditsemo ijambo ‘University of Global Health Equity’.

Usibye Bill Ruzima uzaririmba tariki 11 Ugushyingo, iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi mu ngeri zitandukanye ndetse n’abatanga ibiganiro barenga 60.

Umuhanzikazi Oumou Sangaré ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika n’Isi na Nirere Shanel nibo basoje iri serukiramuco ubwo ryabaga bwa mbere, mu gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Ariel Wayz wahoze muri Symphony Band niwe waririmbiye abari bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru
Ariel Wayz asigaye afite umukobwa umucurangira
Dr Agnes Binagwaho yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru yifashishije ikoranabuhanga
UGHE n’abaziyifasha muri Hamwe Festival 2020, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Mani Martin afata amashusho Bill Ruzima asigaye afasha
Ariel Wayz nyuma yo gususurutsa abitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Abanyamakuru bari bitabiriye ari benshi
Abahanzi n'abazatanga ibiganiro barenga 60 bazitabira iri serukiramuco rizamara iminsi itanu, rikazitabirwa n'ibihugu birenga 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .