Hatangajwe amatariki y’ubukwe bwa Miss Mushambokazi Jordan n’umusore watumye ahindura idini

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa 20 bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, agiye kurushinga na Mbonyumuvunyi Karim.

Nyuma y’igihe kinini bakundana ariko byaragizwe ibanga, Miss Mushambokazi na Mbonyumuvunyi biyemeje kurushinga ndetse n’amatariki y’ubukwe bwabo yamaze gutangazwa.

Nk’uko bigaragara ku nteguza z’ubutumire mu bukwe bwabo, tariki 23 Mutarama 2021 na 30 uko kwezi nibwo buzataha.

Hatangajwe amatariki y’ubukwe, nyuma y’uko Mbonyumuvunyi avuye kwa Mushambokazi gufata irembo ndetse ababyeyi bagaha umugisha urukundo rwabo.

Mushambokazi ari mu bakobwa b’ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, ni umwe mu bakobwa icumi bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018 ku itike y’Intara y’Amajyepfo.

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan asanzwe ari umushabitsi ukorera mu Bushinwa.

Bwatashye! Amatariki y'ubukwe yatangajwe
Mushambokazi Jordan yitabiriye Miss Rwanda mu 2018
Mu minsi ishize Mushambokazi (wambaye icyatsi kibisi) yinjiye mu idini ya Islam
Jordan Mushambokazi uri mu myiteguro yo kurushinga
Uyu mukobwa ikimero cye kiri mu bituma akurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Ni umwe mu bakobwa bavuye muri Miss Rwanda nta kamba yegukanye ariko wakomeje guhangwa ijisho n'itangazamakuru kuko ari umwe mu bataragiye kure uruganda rw'imyidagaduro
Jordan Mushambokazi agiye kurushinga na Mbonyumuvunyi Karim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .