Hatangajwe abahanzi 10 bazaririmba mu bitaramo bya “My Talent Live Concert”

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

East African Promoters [EAP] yatangaje abahanzi bazagaragara mu bitaramo yateguye, bikurikira ibya Iwacu Muzika Festival byari biherutse gusozwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020, nibwo hatangajwe abahanzi 10 bazagaragara muri ibi bitaramo biteganyijwe gutangira ku wa 7 Ugushyingo.

Ku ikubitiro, Jules Sentore niwe uzabimburira abandi, ku wa 14 Ugushyingo akurikirwe na Marina, ku wa 21 akurikirwe na Peace Jolis, ku wa 28 hakurikireho B Threy mu gihe ku wa 3 Ukuboza hazaba hatahiwe Mico The Best.

Ku wa 10 Ukuboza hazatarama Yverry, ku wa 17 Ukuboza uwo munsi uharirwe Uncle Austin, ku wa 27 hakurikireho Alyn Sano mu gihe ku wa 21 Ukuboza Platini na Nel Ngabo bazahurira mu gitaramo kimwe ari nacyo kizashyira akadomo kuri ibi bitaramo. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa yine n’igice z’umugoroba.

Ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda muri ibi bihe ibihuza abantu benshi bitari byakomorerwa. Gutegura ibikorwa nk’ibi biri mu ntego nyamukuru za East African Promoters isanzwe itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

“My Talent Live Concert” igiye kuba nyuma y’uko muri Nzeri 2020, hasojwe ibitaramo bya Iwacu Muzika, byahuriyemo abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatambutswaga kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo. Ibi nabyo bizajya binyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Abahanzi 10 nibo bazagaragara muri ibi bitaramo
Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, mu kiganiro n'abanyamakuru
Rutayisire Eric wari uhagarariye Forzza Bet iri mu baterankunga b'iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Bralirwa mu Rwanda, Samputu Patrick, asobanura ikinyobwa gishya bashyize ku isoko
Uwari uhagarariye Cheetah Energy Drink muri iki gikorwa nayo iri mu baterankunga b'imena ba “My Talent Live Concert”
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19
  • Amafoto y’abahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya “My Talent Live Concert”
Platini Nemeye uheruka gutangira urugendo nk'umuhanzi wigenga ni we uzasoza ibi bitaramo
Nel Ngabo ari mu banyempano bazasusurutsa abakunzi b'umuziki
Alyn Sano mu bahanzikazi bagiriwe icyizere
Mico The Best ari mu bahanzi bafite izina bazitabira ibi bitaramo
Yverry azatarama ku wa 10 Ukuboza 2020
Umuraperi B Threy ari mu bagezweho mu bakora injyana ya Kinyatrap
Jules Sentore ni we uzabimburira abandi bahanzi kuririmba ku wa 14 Ugushyingo 2020
Peace Jolis na we yahawe amahirwe yo kuzaririmba muri “My Talent Live Concert”
Marina na we azasusurutsa abakunzi b'umuziki we
Uncle Austin mu bahanzi bifashishijwe muri iki gikorwa

Amafoto: Nsanzabera Jean Paul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .