00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse amashusho ya Rwatubyaye asomana n’inkumi yavuzweho gusenyera Karera Hassan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 10:19
Yasuwe :

Hasohotse amashusho ya Rwatubyaye Abdoul asomana mu buryo bwimbitse n’inkumi yavuzweho gusenyera Karera Hassan umaze iminsi yimukiye muri Finland.

Ni amashusho yashyizwe hanze n’uyu mukobwa witwa Liliane uzwi nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri WhatsApp asomana na Rwatubyaye arangije agira ati “I miss my baby”, amagambo yumvikanisha urwo akumbuye uyu mukinnyi.

Aya mashusho agiye hanze mu gihe uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko cyane ko asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi.

Mu gihe cyashize havuzwe amakuru y’uko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo rwa Rwatubyaye ariko ntiyigeze atinda mu matwi y’abantu kuko uyu mukinnyi yahise agaragaza ko asanzwe afite umukunzi unaherutse kwitaba Imana.

Uyu mukobwa wagaragaye asomana na Rwatubyaye, yari aherutse kugarukwaho nk’uwagize uruhare mu gusenyera Karera Hassan umaze igihe yimukiye muri Finland.

Ibi byabaye nyuma y’aho Lilly asohoreye amashusho ari kugirana ibihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera ahita yerura iby’uko batandukanye.

Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Karera, uyu mugore yaje kwibasirwa na Lilly amushinja kumuharabika ko yamutwariye umugabo nyamara we nta ruhare yagize mu itandukana ry’urugo rwabo.

Lilly ni umwe mu banyarwandakazi batuye muri Finland
Lilly wagaragaye asomana na Rwatubyaye yavuzwe mu nkuru zo gusenyera Karera Hassan
Amashusho agiye hanze mu gihe Rwatubyaye ari mu bihe by'imvune amaranye igihe
Rwatubyaye na Lilly bigeze kuvugwa mu rukundo nubwo inkuru zabo zitatinze mu itangazamakuru
Uyu mukobwa yanditse ko akumbuye Rwatubyaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .