Cocobean ni akabari kamaze iminsi muri Kigali, byagorana ku bakunda gusohoka batakazi. Kuri ubu aka kabari karavuguruwe, hashyirwaho uwa gatanu wahariwe abakuze bise ‘Friday Old school night’.
Ni umunsi ngarukacyumweru utareba abari munsi y’imyaka 21, kuko abo mu myaka yatambutse aribo bazajya bemererwa gukuba urukweto.
Cocobean iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ni akabari kamenyekanye guhera guhera mu 2015.
Nyuma y’igihe aka kabari kari mu tuyoboye utundi mu kugendwa n’abatari bake, ubuyobozi bwako bwafashe icyemezo cyo kukavugurura bagira ibyo bongeramo mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya baho.
Muri Cocobean kandi hongewemo na Restaurant mu rwego rwo kugira ngo uwahasohokeye ntakajye yicwa n’inzara.
Umuyobozi w’aka kabari, Habimana Eugene benshi bazi nka Cobra yagize ati "Inshuro nyinshi usanga abantu batinya gusohoka kare cyangwa inzara yabafatira aho basohokeye bakabura ibyo kurya cyane abadakunda ibyokeje, niyo mpamvu twatekereje uburyo hano twahashyira restaurant idashobora kuburamo ikintu na kimwe.”
Uyu mugabo avuga ko uretse abahasohokera nimugora, restaurant yabo yakira abayigana amasaha yose y’umunsi.
Ku rundi ruhande, uretse kuvugurura inyubako, ubuyobozi bwa Cocobean bwashyizeho gahunda nshya by’umwihariko ku bakunda gusohoka mu mpera z’icyumweru.
Cobra yavuze ko bafite gahunda ivuguruye kuva ku wa Kane w’icyumweru kugeza ku Cyumweru. Buri wa kane w’icyumweru uzajya uba ari umunsi wahariwe abakobwa n’abagore aho abazajya bahasohokera kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro. Abazajya bahasohokera, bazajya bahabwa icyo kunywa cy’ubuntu (Cocktail).
Ku wa Gatanu wa buri cyumweru wo uzajya uba ari umunsi wahariwe abakuze ‘Old School Night’ aho abari munsi y’imyaka 21 batazajya bemererwa kwinjira muri Cocobean.
Abazajya basohokera muri Cocobean bazajya babanza gutaramirwa n’itsinda ry’abacuranzi ba Live, rizajya riba riri gususurutsa abari gufata amafunguro. Muri icyo gihe kandi akabyiniro nako kazajya kaba kari gukora, bacuranga umuziki wo ha mbere gusa.
Uwa gatandatu udasanzwe muri Cocobean uzajya uba ugizwe n’umuziki wo mu kabyiniro ndetse na restaurant iri gukora.
Abazajya baba basohokeye muri Cocobean guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bazajya bahabwa poromosiyo ya Pizza na Burger aho uguze imwe azajya ahabwa ebyiri.
Ni mu gihe ku Cyumweru ho uzajya uba ari umunsi udasanzwe ku bazajya basohokera muri Cocobean guhera saa tanu z’amanywa kuko bazajya bazajya bahabwa poromosiyo ya Pizza na Burger, aho uguze imwe azajya ahabwa ebyiri.



























Amafoto: Yuhi Augustin
Video: Uwacu Lizerie
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!