00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizwe ku isoko inigi zitiriwe Yvan Buravan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 05:37
Yasuwe :

Babinyujije ku rubuga rwe bwite abari bashinzwe kureberera inyungu za Yvan Buravan witabye Imana mu mezi atatu ashize, bashyize ku isoko inigi bise ‘Inkongi collection’ yasize nk’umurage mu bijyanye n’imideri.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha umurage w’u Rwanda binyuze mu myambarire, Yvan Buravan yitabye Imana amaze igihe yamamaza cyane umuderi wo kwambara inigi.

Yvan Buravan yigeze kubwira IGIHE ko yiyemeje kongera kwamamaza inigi kuko ari zimwe mu bikorerwa mu Rwanda umuntu ashobora kurimba kandi akaberwa.

Icyo gihe Yvan Buravan yavuze ko ku bwe yahitamo kwambara inigi aho kwambara imikufi yo mu bundi bwoko.

Abari kugura izi nigi za Yvan Buravan hagati ya tariki 17-25 ugushyingo 2022 bagabanyirijweho 15% kuko bari kuzihabwa ku bihumbi 17Frw aho kuba ibihumbi 20Frw nk’ibisanzwe.

Kugeza ubu izi nigi ziri kugurishirizwa ku rubuga bwite rw’uyu muhanzi, aho ushobora gusanga n’ibindi bikorwa bye binyuranye.

Inigi za ‘Inkongi Collection’ ni umwe mu mishinga uyu muhanzi yari afite ariko yitabye Imana atabashije kuwushyira mu bikorwa ari nayo mpamvu kugeza ubu abari bashinzwe kureberera inyungu ze bafatanyije n’umuryango we bakomeje kusa ikivi yasize atushije.

Kanda hano ubashe kugura inigi za Yvan Buravan

No mu ndirimbo Yvan Buravan yabaga yambaye inigi

Kuva yatangira kurimba inigi byari bigoye kubona Yvan Buravan atazambaye
No ku rubyiniro Yvan Buravan yabaga yarimbye inigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .