00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harvey Weinstein yigaramye icyaha gishya ashinjwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 September 2024 saa 11:07
Yasuwe :

Harvey Weinstein, wamamaye muri sinema ya Hollywood muri Amerika yahakanye ikindi cyaha yashinjwaga cyo gufata ku ngufu mu Mujyi wa New York.

Uyu mugabo w’imyaka 72 yashinjwe n’Umushinjacyaha Alvin L. Bragg icyaha gishya cyo gusambanya umugore muri hoteli ya Manhattan mu 2006.

Gusa ubwo yabazwaga mu rukiko iby’uyu mugore, Weinstein yavuze ko atamuzi ndetse icyo cyaha bamushinja ntacyo yakoze.

Uyu mugabo yagaragaye imbere y’ubutabera yambaye ikote ry’umukara ndetse na karuvate y’ubururu afite bande ihambiriye ku kuboko kwe kw’iburyo, yari mu kagare gatwarwamo abantu bafite intege nke.

Umushinjacyaha yashimiye uyu mugore mushya wabashije kugaragaza ko yahohotewe, ndetse avuga ko iki kirego nacyo kigiye kwiyongera mu bindi akurikiranyweho muri New York biheruka guteshwa agaciro.

Weinstein yajyanywe mu bitaro bya gereza yo mu mujyi wa New York muri Nyakanga uyu mwaka, kubera ibibazo bitandukanye by’ubuzima birimo na COVID-19.

Mu cyumweru gishize nabwo yajyanywe kubagwa igitaraganya nk’uko abanyamategeko be babitangaje.

Mu minsi yashize ibirego byashinjwaga Harvey Weinstein mu Bwongereza byo byarahagaritswe. Byari nyuma y’aho muri Kamena 2022 abashinjacyaha bo mu iki gihugu bari batanze ibirego bibiri bashinja uyu mugabo guhohotera uwahoze ari ‘producer’ muri Amerika.

Byavugwaga ko byabereye i Londres mu 1996. Icyo gihe mu 2022 ibi bitangazwa, uwamushinjaga yari afite imyaka ibarirwa muri 50.

Harvey Weinstein mu 2020 yakatiwe n’Urukiko rw’i New York igihano cyo gufungwa imyaka 23, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata abagore babiri ku ngufu.

Muri Mata uyu mwaka Urukiko rw’Ubujurire rwari rwakuyeho iki gihano, ruvuga ko uyu mugabo w’imyaka 72 atahawe ubutabera bukwiriye. Ariko n’ubundi Weinstein ntabwo yari gufungurwa, kuko yahamwe n’ikindi cyaha cyo gufata umugore ku ngufu yakoreye muri Leta ya California, akaba yarakatiwe imyaka 16 y’igifungo.

Gusa Umucamanza mu Rukiko rwa New York muri Nyakanga uyu mwaka, aheruka gutangaza ko uru rubanza rwo muri uyu mujyi ruzongera rugatangira gusubirwamo bundi bushya. Harvey Weinstein azasubira imbere y’urukiko ku wa 2 Ukwakira.

Weinstein yubatse izina mu gutunganya filime, nyuma yo gutangiza Ikigo cya Miramax cyakoraga ako kazi.

Mu 2018, nyuma y’uko ibirego bimushinja byari bitangiye gufata indi ntera, yaje gutangaza ko Ikigo cye cy’ubucuruzi cyahombye ndetse atangira gukurikiranwa.

Harvey Weinstein yubatse izina muri sinema muri Amerika gusa akurikinyweho ibyaha byinshi bifitanye isano no gusambanya abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .