Ni ibirego yashinjwaga n’abagore bane muri uru rubanza, bamureze ko yabafashe ku ngufu hagati y’imyaka ya 2004 na 2013. Barimo umunyamideli, umubyinnyi, umuhanga mu by’inanurangingo (massage) na producer.
Nyuma y’urubanza rumaze icyumweru rusesengurwa, umucamanza yanzuye ko Harvey Weinstein w’imyaka 70 ahamwa n’ibyaha bitatu muri birindwi yaregwaga. Birimo icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ibyaha bibiri byo guhohotera bishingiye ku gitsina.
Mu ntangiriro z’uru rubanza, Weinstein yaregwaga ibyaha 11 birimo gufata ku ngufu no guhohotera bishingiye ku gitsina abagore batanu, ariko ibirego by’umwe biza guhagarikwa mu gihe urubanza rwari rukomeje.
Ibi byaha byiyongereye ku bindi Weinstein yahamijwe mu minsi ishize, ndetse arimo gukora igihano cy’igifungo cy’imyaka 23 yahamijwe n’urukiko rwa New York kubera gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batandukanye.
Icyakora, ibirego bireba Weinstein ntibirarangira kuko i London ashinjwa ibindi byaha byo guhohotera umugore bikekwa ko byabaye mu 1996.
Ntabwo igihano yahawe kiratangazwa, ariko byitezwe ko agomba gufungwa igihe kiruta icyo yari yarahawe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!