00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Harmonize yerekanye umukunzi we mushya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 12:45
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi Harmonize uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, yahishuye ko asigaye afite umukunzi mushya witwa Brianna.

Ibi Harmonize abitangaje nyuma y’iminsi amaranye n’uyu mukobwa bari mu buryohe bw’urukundo mu ruzinduko uyu muhanzi ari kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harmonize yatangaje umubano we n’uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahamya ko ari we bameranye neza mu bijyanye n’urukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yagize ati “Narimbitegereje igihe kinini kubwira buri wese icyo usobanuye kuri njye, ndashaka kukubwira ko ngukunda mu buzima bwanjye bwose.”

Harmonize yatangaje umukunzi we mushya nyuma y’iminsi bari kumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho banarebanye umukino wa Basketball wa Dallas Mavericks.

Uyu mukobwa udasanzwe uzwi cyane mu myidagaduro ya Tanzania, amakuru make amuvugwaho ahamya ko aba muri Australia.

Muri Gashyantare 2021, Harmonize yari yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Masanja, mbere y’uko mu mezi abiri yakurikiyeho uyu mukobwa yahise atangaza ko batandukanye.

Harmonize yinjiye mu rukundo na Kajala nyuma yo kutabasha kumvikana n’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti wahoze ari umugore we kugeza mu ntangiriro za 2020 ubwo bafataga icyemezo cyo gutandukana.

Harmonize amaze iminsi ari kumwe n'umukunzi we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Harmonize amaze iminsi yambara imyenda iriho ifoto y'umukunzi we
Ni imyenda Harmonize yanaserukanye ku rubyiniro muri kimwe mu bitaramo ari gukorera muri Amerika
Umukunzi mushya wa Harmonize asanzwe atuye muri Australia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .