Mu minsi ishize nibwo hasakaye inkuru z’uko uyu muhanzi yaba asigaye akundana n’Umunyarwandakazi Munezero Rosine benshi bazi nka Dabijou, icyo gihe hakaba haragiye hanze amashusho bari gusangirira ubuzima ku mucanga wo muri Tanzania.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yatunguye benshi agaragaza ko yihebeye umuhanzikazi wo muri Tanzania, Feza Kessy.
Harmonize yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’uyu mukobwa agaragaza ko ari we yihebeye muri iyi minsi.
Feza Kessy w’imyaka 33 wamaze gutangazwa nk’umukunzi mushya wa Harmonize, yamenyekanye cyane mu 2013 ubwo yitabiraga bwa mbere Big Brother Africa yabaga ku nshuro ya munani ahagarariye Tanzania.
Mu 2005 nibwo bwa mbere yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza akegukana ikamba rya Miss Dar City Centre na Miss Llala.
Uyu ariko kandi ku myaka 17 yahise anitabira Miss Tanzania aho yegukanye ikamba ry’Igisonga cya Nyampinga.
Mu 2013 nibwo Feza yinjiye mu muziki asohora indirimbo zirimo ‘Amani ya moyo’ na ‘My papa’ zamenyekanye cyane bituma aba ikimenyabose muri Tanzania.
Mu 2021 izina Feza ryongeye gukomozwaho mu itangazamakuru nyuma y’uko asinyishijwe na D’Banj uzajya umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye ya DB Records.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!