00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harmonize yasabye imbabazi Sarah wamubenze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali [Harmonize], uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika, yasabye imbabazi umugore wamubenze umwaka ushize.

Harmonize yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Sorry’, aho yumvikana asaba imbabazi umugore we. Harimo agace kayo yashyize kuri Instagram ye, yakurikije amagambo asaba imbabazi Sarah Michelotti wahoze ari umugore we.

Mu mgambo yanditse yagize ati “Mbabarira niryo jambo ryonyine nakoresha ku mugore mwiza wampaye imyaka ine y’ubuzima bwe. Imana yampaye umwana w’imfura wabaye iherezo ry’ubumwe bwacu. Yego naranyereye ndetse nsabye imbabazi ariko byari kuba ubugoryi iyo mpisha umwana wanjye.”

Nyuma yo gutandukana na Sarah umwaka ushize, Harmonize yavuzwe mu rukundo n’umukobwa uzwi cyane muri Tanzania witwa Fridah Kajala ariko nawe bakaba baratandukanye.

Mu Ukuboza umwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania benshi batangajwe n’inkundura yari iri hagati ya Harmonize na Sarah Michelotti ukomoka mu Butaliyani wari umugore we ndetse ahitamo gutandukana nawe nyuma yaho uyu muhanzi yatangarije ko yamuciye inyuma akabyara undi mwana mu gasozi.

Byari nyuma yaho Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram akagaragaza ko yaciye umugore we inyuma, akabyara umwana w’umukobwa yise Zulekha ku wundi mugore.

Harmonize yakomeje avuga ko yasabye imbabazi umugore we ndetse yanamubwiye iby’uyu mwana.

Sarah nawe yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko Harmonize nta mwana agira, agaragaza ko ibizamini bya ADN byagiye bikorwa byagaragaje ko amaraso y’uyu mwana ntaho ahuriye na Harmonize.

Yakomeje agaragaza ko Harmonize yagiye amubanira nabi ndetse akamubeshya, akamuca n’inyuma.

Muri Mata 2019 nibwo Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.

Muri Nzeri uwo mwaka aba bombi bakoreye ibirori bikomeye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, byari byatumiwemo inshuti zabo hafi gusa n’abandi bo mu miryango yabo.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Harmonize yasabye imbabazi umugore we
Sarah yabenze Harmonize amuziza gushurashura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .