Kajala yahawe akazi muri Konde Gang ifasha abahanzi, Harmonize aherutse gutangiza.
Frida Kajala yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Konde Gang. Ibi bibaye nyuma y’aho Harmonize aguriye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover uyu mugore cyane ko ashaka ko bongera gusubirana, nubwo Kajala we avuga ko bigoye kongera gusubirana n’uyu muhanzi.
Kajala nyuma yo kuba umuyobozi wa Konde Gang, azaba ari umujyanama wa Harmonize mu muziki.
Mu 2020 nibwo Harmonize w’imyaka 32 yakundanye na Kajala w’imyaka 40, nyuma yo gutandukana na Sarah Michellotti bakundanaga.
Urukundo rw’aba bombi rwaje kuzamo ibibazo ubwo uyu mugore yamenyaga ko Harmonize atangiye gutereta umukobwa we w’imyaka 19 witwa Paula Kajala.
Byamenyekanye nyuma y’amafoto ya Harmonize yambaye ubusa yagiye hanze, byavugwaga ko ariwe wayoherereje Paula. Icyo gihe Paula yakundanaga na Rayvanny.
Ibi byakomanyije imitwe aba bahanzi bahoze muri label imwe ya Wasafi, aho Harmonize yavugaga ko mugenzi we ari we washyize aya mafoto hanze ndetse yashatse kumujyana mu nkiko.
Kuva mu minsi mike bitangiye kuvugwa ko Kajala yaba yongeye kunga ubumwe na Harmonize, umukobwa we Paula Kajala wiga muri Amerika yahisemo kureka gukurikira nyina kuri Instagram.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!