Mu mashusho basangije ababakurikira, aba bahanzi bagaragaje Harmonize wageze i Kigali igicuku kiniha, nyuma yo guhabwa ikaze ahita ajya kuri ParkInn by Radisson Hotel iri kumucumbikira.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi ari i Kigali mu kwitemberera. Uwatanze amakuru yagize ati "Harmonize ari inaha muri gahunda zo gusura u Rwanda gusa, ni nayo mpamvu yaje wenyine."
Abajijwe niba nta mishinga y’indirimbo uyu muhanzi ateganya gukorera i Kigali, yavuze ko ntabiteganyijwe, uretse kuba byabaho mu buryo butunguranye.
Byitezwe ko uyu muhanzi ava i Kigali arushijeho kumenyekanisha ibihangano bye birimo indirimbo aherutse gukorana na Bruce Melodie, zitafashe neza mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mu mwaka ushize Bruce Melodie na Harmonize bakoranye indirimbo zirimo iyo bise ’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.
Ku rundi ruhande, haherutse kuvugwa ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Dabijoux, ibintu byatumye hari abakeka ko Harmonize yaba ari i Kigali mu rugendo rwo gutereta.
Iyi yaba imwe mu mpamvu z’urugendo rwe nk’umusore wese uri gutereta inkumi ashaka urukundo, aka Mavenge Sudi rwakuye ku Rwesero rukamugeza ku Munini.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!