00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu baguriye album ya Bwiza i Burayi banze kwishyura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2025 saa 03:47
Yasuwe :

Mu gihe Bwiza ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya ‘25 Shades’ izasohoka ku wa 18 Gicurasi 2025, abayiguriye mu gitaramo aherutse kuyimurikiramo i Burayi, banze kwishyura amafaranga bemeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uhujimfura Claude ushinzwe kureberera inyungu za Bwiza, yavuze ko byibuza abantu batatu mu bari baguze iyi album aribo bamaze kubashyikiriza amafaranga yayo.

Ati "Abantu batatu nibo basohoje isezerano baduhaye. Muri bo harimo babiri bari bayiguze 500€ ndetse n’undi wari wayiguze 1000€, yose hamwe akaba 2000€ ni ukuvuga byibuza arenga gato kuri miliyoni 3Frw."

Bwiza amaze gushyikirizwa arenga miliyoni 3Frw, mu gihe ubaze abari baguze album ye mu gitaramo, byibuza bari bemeye arenga miliyoni 16Frw.

Abajijwe impamvu batahise bishyurwa, Uhujimfura yagize ati “Naba nkubeshye, kereka nawe ubatubarije. None se ko hari nk’uwatubwiye ko yaje kwisubira kuko yasanze yaraguze album nyamara kuri konti ye bidahagaze neza, icyo gihe we yatubazaga uko yayitwoherereza i Kigali."

Bitewe n’uko Bwiza yamurikiye abakunzi be album itarajya hanze, hari kopi nke yari yitwaje ari na zo yagurishije abakunzi be bifuzaga kuyumva mbere no kumushyigikira.

Igiciro gito k’uwifuzaga kugura iyi album mbere, cyari ibihumbi 500Frw, icyakora ukaba wayarenza bitewe n’uburyo ushaka gushyigikira uyu muhanzikazi.

Muri kopi zirindwi zaguriwe mu gitaramo, hemewe Amayero 9500 (arenga miliyoni 14 Frw), aya akiyongeraho miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, The Ben yaguze iyi album. Yose hamwe arenga miliyoni 16 Frw.

Uhujimfura yavuze ko nubwo bagitegereje ko abaguze album basohoza isezerano, bitahagaritse gahunda zabo cyane ko bageze kure imyiteguro yo gushyira hanze iyi album nshya ya Bwiza.

Iyi album byari byitezwe ko yakabaye yarasohotse mu minsi yashize, icyakora igenda itinzwa bitewe n’ibiganiro byabaga hagati ya KIKAC Music na ‘Empire’, sosiyete ishinzwe gucuruza imiziki y’uyu muhanzikazi.

Muri kopi zirindwi yagurishije, Bwiza yishyuwemo eshatu gusa
Muri batatu bishyuye Bwiza, harimo n'uyu mugabo wayamushyiriye ku rubyiniro
Bwiza akomeje imyiteguro yo gusohora album ye ya kabiri aherutse kumurikira mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .