00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yashyize ku isoko amatike yo kwinjira mu gitaramo cye arimo iya miliyoni 1,5 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 December 2024 saa 04:44
Yasuwe :

The Ben yasohoye ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cye gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, arimo n’iri kugura miliyoni 1.5Frw.

Itike ya make mu gitaramo cya The Ben ni iri kugura ibihumbi 5 Frw, hagakurikiraho iy’ibihumbi 10Frw, Iy’ibihumbi 15 Frw, iy’ibihumbi 20 Frw, iy’ibihumbi 25 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 50 Frw bitewe n’aho ushaka kwicara.

Mu minsi ishize ni bwo The Ben yemeje ko agiye gukora igitaramo cyo kwinjiza abantu mu 2025, ari na cyo azamurikiramo album ye ya gatatu, aho bivugwa ko ashobora no gutumira Umunya-Tanzania Diamond Platnumz.

The Ben yaherukaga guhurira ku rubyiniro na Diamond, mu mwaka ushize muri iyi ndirimbo bahuriyemo mu birori bya Trace Awards and Festival byabereye i Kigali muri BK Arena.

Iyi album nshya ya The Ben izaba ari iya gatatu. Izaza ikurikira izindi yakoze zirimo iya mbere yise ‘Amahirwe ya nyuma’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

The Ben ni izina ryamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo izo yakoze kuva mu myaka ya 2009 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza ku nshya amaze iminsi ashyira hanze.

Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo muri BK Arena mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu cyitwa ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyakurikiye icyo yahakoreye mu 2019 ubwo yari yatumiwe muri East African Party.

Kugura itike yawe wanyura hano

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya The Ben byageze hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .