Ibi Tom Close yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yagarukaga ku kintu abona cyateza imbere umuziki w’u Rwanda.
Yagize ati “Dukeneye uburyo bwatuma haboneka amafaranga ajya mu muziki […] hari abandi babizanamo ubwenge bwinshi bakita ku mategeko gusa, yego nayo arakenewe kuko abahanzi dufite ikintu nakwita ubutesi cyangwa ubukubaganyi bwo kwirebaho gusa, umuntu akaza akagushyiramo amafaranga ye, ejo mu gitondo ukumva ko wabyuka ukabivamo.”
Tom Close yavuze ko uretse amafaranga n’amategeko, hakenewe kureba uburyo u Rwanda rugira igitangazamakuru mpuzamahanga.
Ati “Dukeneye kugira igitangazamakuru mpuzamahanga muri iki gihugu, dukeneye ikinyamakuru gitangaza inkuru zacu ku ruhando mpuzamahanga. Ibitangazamakuru dufite 99% bigenewe Abanyarwanda ariko dukeneye kugira igitangazamakuru gishobora kugenera amakuru n’abatumva Ikinyarwanda […] kikaba cyanahabwa ubushobozi bwo kugera kuri abo bantu aho bari hose ku Isi.”
Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda kuko yitegura kuzuza imyaka 20 awukora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!