00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo Dave Chapelle n’umugore wa Ludacris: Ibyamamare byarebeye BAL i Kigali(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 June 2024 saa 03:49
Yasuwe :

Muri iki Cyumweru ibyamamare bitandukanye ku isi yose byari biteranyije mu Rwanda, ahaberaga imikino ya Basketball Africa League, izwi nka BAL yahuzaga amakipe ahiga ayandi mu mukino wa Basketball muri Afurika.

Ni imikino yasojwe Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye BAL 2024 itsinze Al Ahly Benghazi amanota 107-94, mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 1 Kamena 2024 muri BK Arena yari yuzuye abafana.Uretse uyu mukino iyindi yabanje yagiye irebwa n’ibyamamare bitandukanye bikomeye mu muziki, sinema n’ibindi.

Mu bakurikiye iyi mikino bazwi harimo umuhanzikazi w’Umunya-Kenya, Victoria Kimani, uwo muri Tanzania Jux, umunyarwenya w’Umunyamerika ukomeue ku isi yose Dave Chapelle, umunya-Nigeria Mr Eazi wubatse izina mu muziki na Maglera Doe Boy uzwi mu myidagaduro muri Afurika y’Epfo.

Mu bandi bitabiriye iyi mikino harimo Boris Frederic Cecil Tay-Natey Ofuatey-Kodjoe wamamaye isi nka Boris Kodjoe muri sinema y’Isi, Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya , Adekunle Gold na Sandy Lal usanzwe ari umu-DJ ukomeye uvanga imiziki ya Hip Hop muri Amerika.

Hari kandi Kialana Glover usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika n’umugore wa Ludacris, Eudoxie Mbouguiengue, umukinnyi wa filime w’Umunya-Kenya Jacky Vike cyangwa se Awinja nawe ni umwe mu bitabiriye imikino ya BAL ndetse agaragaza ko yishimiye kuza mu Rwanda.

Abakinnyi ba filime bakomoka muri Afurika y’Epfo Bontle Moloi na Pearl Thusi wamamaye nka Queen of Sono bari mu bitabiriye imikino ya BAL banagaragaza akanyamuneza ubwo bari bicaye muri BK Arena yabereyemo iyi mikino kuva itangiye kugeza irangiye.

Umukinnyi wa filime w’Umunya-Kenya Jacky Vike cyangwa se Awinja nawe ni umwe mu bitabiriye imikino ya BAL
Kialana Glover usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika nawe n’umugore wa Ludacris, Eudoxie Mbouguiengue uri iburyo bari mu bitabiriye imikino ya BAL
Dave Chapelle ni umwe mu bitabiriye imikino ya BAL
Abakinnyi ba filime bakomoka muri Afurika y’Epfo, Bontle Moloi na Pearl Thusi wamamaye nka Queen of Sono bari mu bari bitabiriye imikino ya BAL
Umuhanzi w'Umunya-Kenya, Victoria Kimani yarebye imikino ya BAL ndetse yishimira kuza mu Rwanda
The Ben yaririmbye ku mukino wa nyuma Petro de Luanda yo muri Angola yegukanyemo BAL 2024 itsinze Al Ahly Benghazi
Sandy Lal usanzwe ari umu-DJ ukomeye uvanga imiziki ya Hip Hop muri Amerika, ni umwe mu bitabiriye imikino itandukanye ya BAL
Mr Eazi ni umwe mu bakurikiye imikino ya BAL
Maglera Doe Boy uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y'Epfo wa gatatu uturutse iburyo ni umwe mu bagiriye ibihe byiza mu Rwanda
Kivumbi ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmbiye abakurikiye imikino ya BAL
Jux wo muri Tanzania yarebye umukino Rivers Hoopers yo muri Nigeria yatsinze Cape Town Tigers ikegukana umwanya wa gatatu
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye mu mikino yaherekeje BAL
Joakim Noah wamamaye muri Chicago Bulls yo muri NBA ni umwe mu bakurikiye imikino ya BAL
Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ni umwe mu byamamare byitabiriye BAL
Ish Kevin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahawe rugari biyereka abakurikiye imikino ya BAL barimo n'ibyamamare mpuzamahanga
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi baririmbye mu mikino yahereje BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .